AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Breaking news: Icyamamare muri Basketball Kobe Bryant amaze kwitaba Imana

Umunyabigwi mu mukino wa Basketball by’umwihariko muri Amerika, Kobe Bryant , yitabye Imana aguye mu mpanuka y’indege yabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.

Amakuru y’urupfu rwe, avuga ko yitabye Imana azize impanuka y’indege ye yo mu bwoko bwa kajugujugu yabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gace ka Calabasas, California nk’uko byemejwe na Police yo muri leta ya Californie.

Kobe Bryant w’imyaka 41 y’amavuko, we n’abandi bantu 4 bari bayirimo nta n’umwe wabashije kurokoka nkuko TMZ yabitangaje.

Uyu mugabo yakiniye ikipe ya Los Angeles Lakers imyaka 20 kuva mu w’i 1996 aza guhagarika gukina muri 2016, akaba yaratwaye NBA inshuro 5, atorwa inshuro 4 nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Amerika ndetse yakunze gutangazwa ku rutonde rw’abakinnyi bafite amafaranga menshi ku isi.

Kobe Bryant kuri uyu wa gatandatu nibwo Lebron James bahanganye mu kibuga igihe kirekire, yamuhigitse k’urutonde rw’abatsinze amanota menshi mu mateka ya NBA afata umwanya wa 3.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Los Angelos nabwo bwemeje aya makuru y’uko uyu musore w’imyaka 41 y’amavuko yamaze kuva mu mubiri azize impanuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger