Amakuru ashushye

BREAKING NEWS: Charly na Nina batunguye benshi bavuga ko batandukanye na Muyoboke Alexis

Abahanzikazi Charly na Nina bamaze gutandukana na Muyoboke Alexis na kompanyi ye Decent Entertainment. Imikoranire ya Charly na Nina na Muyoboke Alexis na kompanyi ye yashyizweho iherezo tariki 20 Gashyantare 2018.

Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakorana abafasha mu muziki nk’umujyanama wabo (manager) ndetse akaba ari nawe watumye bamamara cyane mu Rwanda no mu karere bahereye ku ndirimbo yabo ‘Indoro’ bakoranye na Big Fizzo w’i Burundi.

Mu ibaruwa banditse batangaza ko batandukanye na Alexis Muyoboke, Charly na Nina bashimiye cyane Muyoboke wabafashije mu muziki wabo mu myaka itanu bamaranye, bavuga ko bamwigiyeho byinshi ndetse abageza kuri byinshi. Charly na Nina batangaje ko badahagaritse umuziki ahubwo ngo bagiye kwireberera umuziki wabo na cyane ko bifuza ko urushaho kwamamara muri Afrika no ku isi.

Charly na Nina bamaze gutandukana na Muyoboke Alexis

Muyoboke Alexis yakoranye n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda aho yari umujyanama wabo abafasha gutera imbere mu muziki. Abahanzi bamaze gukorana ni Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Inshuti z’ikirere na Charly na Nina yari amaze imyaka 5 akorana nabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger