Imikino

Brazil : Ya kipe yahuye n’ibizazane, abakinnyi benshi bakitaba Imana , yakoze umuhango wo kubibuka

Abafana b’ikipe ya Chapecoense football club yo muri Brazil ,  kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 ugushyingo 2017 ,  bakoze imihango yo kwibuka no gusengera abari abakinnyi n’abayobozi babo baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu misozi ya Colombia kuya  29 Ugushyingo 2016.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abafana bari bateraniye muri Stade mbere yo kwerekeza mu rusengero gusengera ba abitabye Imana,  isengesho rikaba ryatangiye saa 1:15′ ku isaha yo muri Brazil  ndeyse bakaba banavugije inzogera mu gihugu hose kugirango buri wese yibuke  ko ariyo saha impanuka yabereyeho .

Indege yakoze impanuka ubwo yari igiye kugera ahitwa Medellin, yica abantu 71 muri 77 baribayirimo. Iyi kipe ya Chapecoense yari igiye gukina umukino w’amateka mu gikombe cyitwa Copa Sudamericana aho k’umukino wa nyuma bagomabaga gukina  Atletico Nacional.

Kubera iyi mpanuka yasize imfubyi ndetse n’abapfakazi ku miryango yari ifite abapfiriye muri iyi mpanuka , ntabwo umukino wabaye maze birangira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’amajyepfo k’ubwumvikane bw’impande zombi nukuvuga iki ya  Atletico Nacional bagombaga guhurira ku mukino wanyuma  igikombe cyahise gihabwa ikipe ya  Chapecoense mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje bugenda butanga amagambo y’ihumure ndetse amakipe bahuriye muri shampiyona imwe yabemereye kubatiza abakinnyi ku buntu. gusa ariko umuyobozi w’iyi kipe yakomeje gutangazako bagenda biyubaka.

Yagize ati: “Ndabizi kandi ndabyemera ko igikombe twatwaye kigenewe abagikoreye ariko kuri uyu munsi tugomba kubaha icyubahiro bakwiye, twifatanyije na buri wese wibuka kandi akubaha ibyabaye” Amagambo yanditswe n’iyi kipe ya Chape

Mu byakozwe kuri uyu munsi muri stade, Chape yeretse abafana ifoto ya metero ebyiri iriho amafoto y’abazize iyi mpanuka itazibagirana mu mateka.

Banafunguye urubuga nkoranyambaga kugira ngo bafana bajye bandikaho amagambo yo guhumuriza no gufasha abasigaye.

Chapecoense muri uyu mwaka yahuye n’ibibazo bikomeye byo kongera kwiyubaka aho byayisabye kugura abakinnyi n’abatoza bose bashya.

Muri Gicurasi uyu mwaka batwaye igikombe cyitwa Santa Catarina state championship banazamuka mu kiciro cya mbere mu byumweru bike nyuma yaho dore ko bari barahereye mu kiciro cya kabiri.

Muri ibyo bihe bigoranye cyane bakoresheje abatoza batatu mu gihe cy’umwaka ariko ntibyatumye badasubira aho bahoze nyuma yo gutsinda Victoria ibitego 2-1 tariki ya 17 Ugushyingo uyu mwaka.

Umukino ikipe ya Chapecoense izakina kuri iki cyumweru na Coritiba muri shampiyona yabo Serie A iramutse iwutsinze yazakina imikino y’igikombe cya Copa Libertadores mu mwaka utaha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger