AmakuruAmakuru ashushyeUmuco

Botswana: Leta n’urukiko rukuru ntibivuga rumwe ku ikurwaho ry’itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina

Muri Kamena 2019, urukiko rukuru rwatesheje agaciro amategeko yo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza yahanishaga abaryamana bahuje igitsina igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi.

Urukiko rukuru rwatesheje Agaciro ibi bihano ruvuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga ry’iki gihugu. Icyo cyemezo cy’urukiko cyabonywe na benshi nk’intambwe itewe mu kuvugurura imibereho y’abaryamana bahuje igitsina.

Ejo kuwa 6 Nyakanga 2019, umushinjacyaha mukuru wa leta ya Botswana yavuze ko iki gihugu kizajuririra icyemezo cy’urukiko rukuru cyo gukuraho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina kuko asanga abacamanza batarafashe umwanzuro unoze.

Mu itangazo uyu mushinjacyaha mukuru witwa Abraham Keetshabe yashyize hanze kuwa Gatanu, Bwana Keetshabe yagize ati: “Nasomye nitonze umwanzuro w’urukiko ugizwe n’amapaji 132, none ndabona ko urukiko rukuru rwakoze ikosa mu gufata uwo mwanzuro”.

Yongeyeho ko azageza ikirego mu rukiko rw’ubujurire, ariko nta bindi bisobanuro yatanze ku mpamvu azashingiraho ajurira.

Icyo cyemezo cy’urukiko rukuru cyo mu kwezi gushize cyahuriweho n’inteko y’abacamanza batatu bose nta wuvuyemo.

Icyo gihe, umucamanza Michael Elburu yavuze ko “icyubahiro cya muntu kivogerwa iyo amatsinda ya banyamucye ashyizwe mu kato”. Yongeyeho ati: “Guhitamo uwo muryamana ntabwo ari ibintu umuntu yigira. Ni kamere y’ingenzi mu buzima”.

Urukiko rukuru rwafashe icyo cyemezo ku kirego cyari cyatanzwe n’umunyeshuri wavuze ko umuryango mugari wahindutse, ko kuryamana kw’abahuje igitsina bisigaye byemewe ahantu henshi kurushaho.

Icyo cyemezo cy’urukiko rukuru cyishimiwe n’amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina mu bice bitandukanye byo ku isi.

Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, nabyo byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.

Ariko amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina aracyariho mu bihugu byinshi by’Afurika, ndetse bihanishwa igihano cy’urupfu mu majyaruguru ya Nigeria, muri Sudani, Somalia na Mauritania.

Ni mu gihe muri Kenya ho urukiko ruherutse kwemeza ko abaryamana bahuje igitsina bagomba guhanwa nk’uko byakomojweho muri Gicurasi 2019.

Botswana itegeko rikuraho ibihano ku baryamana bahuje igitsina ntirivugwaho rumwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger