Amakuru ashushye

Bombori bombori yavuye mu bahanzi yimukira muba Miss, Vanessa na Habibah basubiranyemo

Uwase vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yikomye  Miss Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational, avuga ko icyongereza cye giciriritse, amusaba ko  yakwivugira ikinyarwanda cyangwa agashaka umusemuzi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017, nibwo Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram yifuriza inshuti ye isabukuru nziza, akoresheje amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza.

Mu magambo Uwase Vanessa  yanditse ku rubuga rwe rwa Snapchat  asabye yiginga Ingabire Habibah, kujya akoresha ikinyarwanda cyangwa agashaka umuntu ujya amusemurira kuko abona icyongereza cye nta kigenda.

Yagize ati ” Mwese uko mwabibonye […] nanjye maze kugenzura Instagram ya Habibah n’ukuri uyu mukobwa akeneye umuntu umusemurira, Habibah nshuti yanjye, nakwinginze mu izina ry’urukundo n’ukuri jya ukoresha ikinyarwanda mu marushanwa n’uko ushake umuntu usemurira abbaa bakurikiye amarushanwa uba witabiriye, nubikora gutyo ndakubwiza ukuri uzazana ikamba mu Rwanda.Naho nukoresha icyongereza nk’icyo numvise muri video washyize ku rubuga rwawe rwa Instagram ntaho uzagera pe, bizamera nk’uko byakundekeye witabira ijojonjora rya Miss Rwanda.”

Miss Vanessa si uyu wenyine yibasiye kuko no mu minsi ishize aherutse kwibasira, Miss Hirwa Honorine wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth.

Yagize ati “Byiza cyane ku bakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, bagahitamo kutambara ’bikini’ mu gusigasira umuco nyarwanda, ariko se ahubwo niba muba muzi ko irushanwa ririmo ibyo kwambara ’bikini’, kuki murijyamo muzi neza ko muzica amabwiriza? Kuki mutigumira imuhira aho muzi neza ko kuguma mwambaye bihabwa agaciro?”

Uwase Vanessa muri iyi minsi akunze kugaragaza ko atajya aripfana dore ko no mu minsi ishize yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Snapchat ayo yatukaga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibitutsi by’urukozasoni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger