AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine yifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera Mowzey Radio kumuha icyubahiro(Amafoto)

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine yazirikanye nyakwigendera Mowzey Radio witabye Imana taliki 1 Gashyantare 2018, asura imva ye ndetse aniifatanya mu isengesho n’umuryango we ryo kumusabira gukomeza kuruhaka mu mahoro.

Mowzey Radio yaguye mu bitaro biri mu Mujyi wa Kampala ku italiki ya Mbere Gashyantare uyu mwaka ashyingurwa ku italiki ya 3 Gashyantare mu cyaro giherereye mu Karere ka Wakiso umuryango we utuyemo.

Bobi Wine abicishije ku rubuga rwa Facebook yanditse avuga ko mu mpera z’icyumweru dusoje yasuye imva ya Mowzey Radio mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumwunamira ndetse akanifatanya n’umuryango we mu isengesho ryo kumuragiza Imana.

Yagize ati “Ejo twagiye mu rugo rwa nyakwigendera Mowzey Radio muri Kagga, Nakawuka. Twasuye imva ye tunifatanya na nyina n’umuryango we mu isengesho.”

Bobi Wine yavuze ko ibikorwa Mowzey Radio yakoze bidateze kwibagirana ku muntu uwariwe wese wamenye ibigwi bye, kuko byafashije benshi cyane cyane abakunzi b’umuziki we ubwo yari mu itsinda rya Good Lyfe.

Yagize ati “Nk’uko babivuga, intwari ziribukwa ariko abanyabigwi ntibapfa. Wari umunyabigwi kandi umurage wasize ntuzazima. Komeza uruhukire mu mahoro musirikare.”

Bobi Wine afatanyije n’itsinda ryamuherekeje basuye  inzu Mowzey Radio yubakiye umubyeyi we ndetse bavugira isengesho mu nzu yubatse ku mva y’uyu muhanzi.

Umuryango nyakwigendera Mowzey Radio akomokamo washimiye byimazeyo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu {Bobi Wine} n’abamuherekeje, kubw’umutima uzirikana mugenzi wabo bagifite no gukomeza kubagaragariza ko bakibazirikana.

Bobi Wine n’itsinda ryamuherekeje bahaye icyubahire Mowzey Radio
Batembeye mu nzu yubakiye umubyeyi we
Basuye umubyeyi wa nyakwigendera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger