AmakuruIyobokamanaPolitiki

Bobi Wine yateguye amasengesho rusange yo gusabira Uganda

Umudepite wahindutse umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yateguye amasengesho rusange agamije gusabira igihugu cya Uganda.

Bobi Wine kuri ubu uherereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kwivuza inkoni, yanditse ubutumwa kuri Twitter ye atumira abanya Uganda n’abandi bose babyifuza kuza kwifatanya na bo muri aya masengesho azabera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mariya iherereye i Boston.

Ni misa iteganyijwe gutangira ku isaha ya saa yine z’amanywa zo ku wa 16 Nzeri uyu mwaka.

Aya masengesho rusange azabanzirizwa n’ikiganiro kigufi azagirana n’abanya Uganda baba muri Amerika cyo kimwe n’ababyifuza bose. Iki kiganiro giteganyijwe kuba ku wa 15 Nzeri 2018, kikazabera i Washington DC mu murwa mukuru wa leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi nikorwa bibiri bije bikurikira ikiganiro uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga mu cyumweru gishize, aho yavugaga ku iyicarubozo yakorewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda igihe zamufatiraga muri Arua.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger