AmakuruAmakuru ashushye

Bobi Wine yasimbutse urupfu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama 2018, polisi ya Uganda yarashe umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu buhanzi ahita yitaba Imana mu gihe bari bazi ko barashe Bobi Wine nkuko uyu muhanzi yabitangaje.

Bobi Wine yatangaje urupfu rw’umushoferi we  witwa Yasin Kawooya abinyujije ku rubuga rwa Twitter, anashyira mu majwi Polisi ya Uganda ko yamuhitanye imwibeshyeho igira ngo ni we barashe.

Bobi Wine ibi yabitangaje yifashishije ifoto y’umurambo w’umushoferi we yashyize kuri Twitter maze akandikaho amagambo agira ati :  “Polisi yarashe umushoferi wanjye arapfa izi ko ari njye irashe.” Uyu mushoferi yarasiwe mu gace ka Arua.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka West Nile, SSP Josephine Angucia, na we yemeje uru rupfu rw’uyu mushoferi wa Bobi Wine ukunze kutavuga rumwe na Leta ku ngingo zimwe na zimwe ndetse akaba yarari no kwamamaza umukandida utavuga rumwe na Leta mu matora yo gusimbuza umudepite wari uhagarariye agace ka Arua na we wishwe mu minsi ishize.

Ibi kandi binabaye mu gihe hashize iminsi Bobi Wine ateguye imyigaragambyo yo kwamagana imisoro abakoresha imbuga nkoranyamabaga na serivisi za Mobile Money batanga muri Uganda ariko Polisi ikaza kuyiburizamo.

Bobi wine yavuze ko Polisi yashakaga kumurasa ikarasa umushoferi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger