AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Bobi Wine yashyizwe ku rutonde rw’Abayobozi 16 bazicwa

Muri Uganda hasohotse irisiti iriho abayobozi 16 bakomeye muri iki gihugu ivuga ko bazicwa barimo umudepite akaba n’umuhanzi ukomeye Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Inkomoko y’iyi lisiti ntiramenyekana uretse kuba yasanzwe mu rugo rwa Kasibante wabwiye NTV ko atazi uwaba yaramuzaniye iyi baruwa kuko nawe yayibonye mu buryo bw’amaherere atabasha kwiyumvisha.

Polisi yahise ifata umugambi wo gukora iperereza kuri uru rutonde rwashyizwe ahagaragara n’abantu bataramenyekana  ruriho abayobozi 16 bazicwa barimo umudepite wa Kyadondo y’iburasirazuba, Robert Kyagulanyi Ssentamu ariwe Bobi Wine.

Benshi mu biganje kuri uru rutonde harimo Abanyapolitike, abanyamadini ndetse n’abayobozi gakondo bo muri Uganda.

Mu bashyizwe ku rutonde harimo: Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda( Katikkiro)  Charles Peter Mayiga,  Depite w’agace ka Ntungamo, Gerald Karuhanga, depite w’agace ka Kawempe y’amajyepfo,  Mubarak Munyagwa, Meya w’umujyi wa  Kampala, Erias Lukwago na Minisitiri w’umujyi wa  Kampala, Beti Kamya  n’abandi batandukanye.

Dailymonitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uru rutonde rwabonetse mu rugo  rw’uwitwa Kasibante wabwiye NTV ko atazi uwaba yaramuzaniye iyi baruwa.

Umwe mu bashyizwe kuri uru rutonde, Karuhanga avuga ko ibi ari iterabwoba barimo gukorerwa kandi ko mu minsi ishize byabaye polisi ikamenyeshwa ariko igashyira agati mu ryinyo.

Yagize ati” Bwa mbere namenyesheje polisi, bambwira ko bari bugire icyo babikoraho gusa ntacyakozwe. Ibi bituma twibwira ko ibiri kuba Leta ibizi”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima  yatangaje ko hagiye gufatwa ingamba kandi ko abari kuri lisiti bazacungirwa umutekano mu buryo bwose bushoboka.

“ Tuzakora ibishoboka byose tubarinde. Turabasaba kwigengesera kandi polisi yacu iriteguye”

Bivugwa ko abayobozi bagiye bicwa mu minsi ishize barimo Depite w’Akarere ka Arua, Ibrahim Abiriga, Umuyobozi wa Polisi  kuri Sitasiyo ya Buyende, Mohammed Kirumira nabo bari baragiye bandikirwa ubutumwa bubatera ubwoba.

Reba Video y’abayobozi bashyizwe ku rutonde

Twitter
WhatsApp
FbMessenger