AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroPolitiki

Bobi Wine yashyize hanze indirimbo yageneye abashinzwe umutekano(Yirebe)

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye muri muzika ku izina rya Bobi Wine mu gihugu cya Uganda yashyize hanze indirimbo yise “Afande” ahamagarira abashinzwe umutekano kureka guhohotera abaturage.

Wine avuga ati: “Iminsi ibiri namaze mfunze nayikoresheje nandika indirimbo ubu ngeneye abo mu nzego z’umutekano”.

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine kuwa mbere yafashwe na polisi nyuma yo kubuzwa igitaramo cye maze afungirwa iwe iminsi ibiri.

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yifuza impinduka, anenga ubutegetsi gukenesha no gukandamiza abaturage, gukoresha igitugu no kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo.

Uyu mudepite amaze gufungwa kenshi no guhagarikirwa ibitaramo inshuro nyinshi, akanavuga ko yakorewe iyica rubozo nubwo Leta ya Uganda itemeranya na we.

Perezida Museveni aherutse kubwira abahanzi ko bakwiye gutandukanya umuziki na Politiki. Gusa na we mu bukangurambaga no kwiyamamaza akunda gukoresha muzika.

Nyuma yo kurekurwa aho yari afungiye iwe, kuri uyu wa kane Bobi Wine yasohoye indirimbo avuga ko ‘bashimira abashinzwe umutekano ku kurinda igihugu, ariko abasaba kureka guhohotera uburenganzira bwa rubanda’.

Mu myigaragambyo iheruka yamagana ko Perezida Museveni yemererwa kwiyamamariza manda ya gatandatu, abantu benshi bahohotewe n’inzego z’umutekano, benshi barakubitwa abandi barafungwa.

Bobi Wine muriyindirimbo yagaragaje ko abamukubita na we bose ari kimwe

Muri iyi ndirimbo Bobi Wine ati “Urankorera iyicarubozo kandi ndi umuvandimwe wawe. Sindwana nawe ndiho ndakurwanirira, ibidutsikamiye nibyo bigutsikamiye”.

Aya mashusho y’urugomo rwakozwe n’abashinzwe umutekano niyo yiganje muri iyi ndirimbo ye nshya.

Muri iyi ndirimbo iri mu giswahili n’ikigande abwira “Afande” ati “Urankubitira iki ko tudatandukanye? Urampora iki ko nta kibazo dufitanye? Mbere yo kuba ‘afande’ uri umuturage”.

Mu ndirimbo ye avuga ko ibibazo bye ari nabyo bya ‘Afande’, kandi mubo ari kurwanirira na we arimo, ngo abana be n’umugore we bagire ejo heza.

Iyi ndirimbo nyuma y’amasaha macye isohotse yarebwe inshuro ibihumbi mirongo kuri YouTube.

Reba indirimbo “Afande” ya Bobi Wine hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger