Bobi Wine yashinje Museveni guhindura abasirikare abacancuro
Depite Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine mu muziki wo muri Uganda, yavuze ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni yahinduye ingabo z’igihugu abacancuro be.
Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo East avuga ko ubusanzwe abasirikare akazi kabo kazwi kandi ko batagira uruhande rwa politiki babogamiraho. Ibi ngo abari muri gisirikare cya Uganda (UPDF) ntibabyubahiriza.
Mu minsi mike ishize, Capt. Sula Sserunjogi avuze ko abona Bobi Wine ataba umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.
Ibi yabivigiye ahitwa Butologo ubwo Museveni yari mu rugendo rwe ’Africa Kwetu’ ageze mu Karere ka Mubende.
Ati ” Hari abo njya mbona baje n’amapantaro ngo bashaka kuba perezida. Urubyiruko mumenye ko perezida aba ari umugaba w’Ikirenga w’Ingabo. None mwumva Bobi Wine yaba we?”
Aya magambo ntiyakiriwe neza n’abashyigikiye Bobi Wine bazwi nka People Power.
Bobi Wine akoresheje Twitter yavuze ko amagambo ya Capt. Sserunjogi ari gihamya ko abasirikare batazi kwitandukanya na politiki nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.
Ati ” Museveni yahinduye abasirikare abacanshuro be. Abo ni bo yifashisha mu gutera ubwoba abaturage. Vuba aha abaturage bazavuga imbunda ziceceke. Tugomba gukuraho Leta ya gisirikare tugashyiraho iya gisivili yubahiriza amategeko. ”
Yakomeje agira ati ” Itegeko nshinga ryacu rivuga ko abasirikare batagomba kwijandika muri politiki. Ngaho namwe mundebere uko Museveni yagize igihugu cyacu.
Biteganyijwe ko Bobi Wine azahangana na Perezida Museveni mu matora yo mu 2021. Ni umwe mu bo byitezwe ko bazaha akazi gakomeye ishyaka riri ku butegetsi, NRM.