AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine yashimiye Bebe Cool ku gihembo aherutse kwegukana muri AFRIMA 2018

Bobi Wine usanzwe uvugwaho kutumvikana na Bebe Cool yatunguranye amushimira ku gihembo yegukanye muri AFRIMA 2018 ibihembo byatangiwe i Accra muri Ghana.

Depite Robert Kyagulanyi Bobi Wine umuhanzi winjiye muri politike aba umudepite uhora uhanganye na leta iriho mu gihe Bebe Cool arangwa no gushyigikira Leta akaba inshuti cyane na Perezida Museveni.

Aba kurikira Bobi Wine batunguwe cyane no kubona  ubutumwa bwa Bobi Wine bushimira Bebe Cool ku ntsinzi yegukanye muri AFRIMA aba ‘Best Male Artiste East Africa 2018’

Bobi Wine we yari yatumiwe mu bitabiriye inama y’ibi bihembo bya AFRIMA 2018 yabanjirije iki gikorwa akaba n’umushyitsi yari n’umushyitsi wihariye.

“Yagize ati “Mu gihe mva muri Ghana ntaha mu rugo, nishimiye cyane ko Uganda yitwaye neza byihariye muri Afrima 2018 aho nari natumiwe kuvuga ijambo mu nama n’umushyitsi wihariye. ”

Bobi Wine yanashimiye abandi bahanzi ba Uganda bitwaye neza muri ibi bihembo yanditse agira ati” Ndashima cyane abahanzi bagenzi banjye bo muri Uganda begukanye ibihembo ari bo Irene Namatovu (Best Artist African Traditional), Bebe Cool (Best Male East Africa), Sandra Nankoma (Best Female Artist, African Inspirational Music). Mwarakoze kuzamura ibendera ryacu.”

Mu minsi ishize  ubwo Bobi Wine yatabwaga muri yombi avuga ko yakorewe iyica rubozo bigatuma ajya kwivuza muri Amerika , abandi bahanzi batandunye bo muri Uganda ndetse no hanze yayo batakambye basaba ko Bobi Wine yarekurwa mu gihe Bebe Cool we yavugaga ko Bobi Wine abehya ko yakorewe iyicarubozo byose ari ibinyoma.

Bebe Cool yatwaye igihembo cy’abahanzi bitwaye neza mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba (Best Male Artiste East Africa 2018) ahigitse abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz, Rayvanny, Khaligraph Jones n’abandi batandukanye.

Bebe Cool ni umwe mubahanzi bake batigeze basabira Bobi Wine kurekurwa mu gihe yari afuzwe
Bobi Wine ni umwe mu bahanzi barangwa no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni

Twitter
WhatsApp
FbMessenger