AmakuruInkuru z'amahanga

Bobi Wine wari umaze iminsi afungiye iwe mu rugo yaburiwe irengero

Robert Kyagulanyi, umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yaburiwe irengero nyuma y’iminsi ibiri yari amaze afungiwe mu rugo rwe ruherereye ahitwa Magere.

Bivugwa ko Bobi Wine yabanje guca mu jisho abashinzwe umutekano, mbere yo gutoroka iwe mu rugo yari yafungiwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru Polisi ya Uganda yari yarafungiye Robert Kyagulanyi mu rugo rwe, nyuma yo gushaka gukora igitaramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi y’I Kampala ntacyo iratangaza ku itoroka ryuriya muhanzi wiyemeje kurwanya Perezida Yoweri Museveni kugeza avuye ku butegetsi.

Mu gihe Bobi Wine yari afungiye iwe mu rugo, umutekano inyuma y’urugo rwe wari wakajijwe kuko rwari ruzengurutswe n’abashinzwe umutekano. Ntibiramenyekana niba Bobi Wine yaba yacitse nijoro.

Ku munsi w’ejo Bobi Wine yari yasuwe n’umudepite mugenzi we, Hon. Betty Aol Acan; yamagana ihohoterwa Polisi ikomeje gukorera Bobi Wine ndetse asaba n’inteko ishinga amategeko ya Uganda kugira icyo ivuga ku biri gukorerwa umukozi wayo.

Leta ya Uganda ivuga ko Bobi Wine hari ibyo aregwa agomba kwisobanuraho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger