AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine na Bebe Cool batavuga rumwe bahoberaniye mu gitaramo cya Eddy Kenzo (+Video)

Bebe Cool na Bobi Wine nyuma y’imyaka myinshi barebana ay’ingwe, bahoberaniye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka icumi mugenzi wabo Eddy Kenzo amaze mu muziki.

Ibintu byatunguranye cyane kubona aba bombi basuhuzanya bagahoberana ku rubyiniro ndetse bakaza kwicarana ku meza amwe na Charles Peter Mayiga wo mu Bwami bwa Buganda.

Ibi byabaye ku mu goroba wo ku wa 4 Mutarama 2019, muri Serena Hotel y’i Kampala, aho aba bombi bari batumiwe muri iki gitaramo .

Ubwo Eddy Kenzo yari ageze hagati igitaramo yahamagaye Bobi Wine n’umugore we bari bicaye kure y’urubyiniro kuza mu byicaro byari hafi ya Katikkiro, hanyuma ahita ahamagara na Bebe Cool ngo abasange. Akihagera yabanje gukora mu biganza Katikkiro hanyuma akomereza kuri Bobi Wine aranamuhobera abari aho baratungurwa cyane.

Nyuma yaho Bobi Wine aramukije Bebe Cool ntibihagararire aho gusa ahubwo banahoberanye byimbitse imbere ya Katikkiro wa Buganda [afatwa nka Minisitiri w’Intebe].

Aba bagabo bombi bamaze igihe kirekire batarebana neza ku buryo urwango bafitanye rushobora kuba rumaze imyaka irenga icumi.

Aba bombi kutumvikana kwabo kwarenze umuziki gusa biza no muri politike dore ko ubwo Bobi Wine yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ari mu ruhande rw’abatavugarumwe  n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, mu gihe Bebe Cool we yakomeje kuba  umwambari ukomeye wa Perezida Museveni n’ishyaka rya NRM.

Bobi Wine ahobera Bebe Cool byatunguye abantu batangira gufata amashusho na telefone zabo

Byageze aho bajya no kurubyiniro

Bari bicaye no kumeza amwe

Wareba amashusho y’uko byari byifashe unyuze aha

Twitter
WhatsApp
FbMessenger