Amakuru ashushyeImyidagaduro

Bitunguranye! Safi Madiba agiye gukora ubukwe

Niyibikora Safi [ Safi Madiba] umaze iminsi mike atandukanye n’umukobwa bakundanaga, kuri ubu ari kwitegura gukora ubukwe n’undi mukobwa bamaze iminsi babana mu nzu.

Safi Madiba agiye kurushinga n’umukunzi we mushya witwa Niyonizera Judith yisumbushije nyuma yo gutandukana na Parfine bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse banavuga ko bari hafi gutangira gutegura umushinga w’ubukwe.

Safi Madiba na Judith barangije gutegura gahunda z’ubukwe  ndetse kuya 1 Ukwakira 2017  nibwo hazabaho imihango yo gusezerana mu mategeko no gusaba no gukwa. Safi yamaze kwereka Niyonizera Judith ababyeyi ndetse imihango yo gusaba no gukwa izabera ku i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujy wa Kigali.

Niyonizera Judith abana na Safi Madiba mu nzu acumbitsemo mu mujyi wa Kigali ahitwa Kimironko akaba ari naho abageni bazaba nyuma yo gusezerana ndetse bakazahava bajya muri Canada ari naho uyu mukobwa yari asanzwe atuye.

Uyu mukobwa ugiye kurushinga na Safi, yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada ndetse inshuti ye ya hafi ihamya ko ifaranga uyu mukobwa yakuye muri gatanya ari ryo ryatumye Safi  asamira hejuru urukundo rwe n’uyu mukobwa ndetse bagahita bihutisha gahunda z’ubukwe.

Nta makuru menshi ajyanye n’uko uyu Judith yaba afite abana yabyaranye n’uyu mugabo babanaga gusa ikiriho n’uko yatandukanye nawe kandi akaba agiye gusezerana  na Safi bidatinze.

Kuwa 8 kanama 2017  nibwo inkuru y’itandukana rya Safi na Parfine yasakaye icyo gihe Safi yavugaga ko ntacyo yatangaza agahamya ko agikundana na Parfine, akemeza ko nk’uko umunyamakuru yavugaga ko inkuru yayikuye mu nshuti za hafi zaba bombi n’ubundi yakomeza akabaza izo nshuti cyangwa akabaza Parfine.

Nyuma yo gitandukana aba bombi bagiye bagaruka cyane mu itangazamakuru, Safi yavugaga ko ikintu nyamukuru cyatumye atandukana na Parfine harimo no kuba uyu mugore utuye mu Busuwisi yari ari kure bigatuma urukundo rwabo rudakomera.

Safi kandi yavugaga ko kubera kubura umwanya no guhugira mu kazi ari bimwe mu byatumaga adahura n’umukunzi  we uko bikwiye kuko hari igihe yabaga amushaka ariko kubera akazi ntibahure bigatuma urukundo rwabo rudakomeza kuryoha, bagahitamo gutandukana.

Safi na Parfine bagikundana

Parfine mu butumwa  yanditse ku rubuga rwa Instagram, yagaragaje ko amatage atari yo yatumye atandukana na Safi nk’uko benshi bari babizi. Uyu mugore kandi yanibukije uyu musore ko kuba baba batuye mu gihugu kimwe nabyo bitashingirwaho ngo urukundo rwabo rukomere.

Yagize ati”Intera ntishobora gutuma urukundo rwanyu ruhagarara cyangwa ngo mushwane …Kuba uri kumwe n’uwo ukunda sibyo byubaka urukundo ruhamye, ahubwo byose biterwa n’uburyo buri wese yita ku wundi…. Icyo gihe nibwo hubakwa icyizere ndetse n’umubano wanyu ugakomera birushijeho.”

Muri ubu butumwa ikintu cy’ingenzi Parfine yagaragaje ni uko mu rukundo rwabo, Safi yigize ntibindeba bigatuma uyu mugore ahitamo gukuramo ake karenge.

Safi yakundanye n’abakobwa benshi  barimo Knowless banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amakimbirane bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye kurushingana na Judith.

Impapuro z’ubutumire zarasohotse
Judith ugiye kurushingana na Safi Madiba

Theos Uwiduhaye/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger