Amakuru ashushye

Bishop Rugagi yakuriwe ingofero mu ivugabutumwa yagiriye mu gihugu cya Kenya

Bishop Rugagi ukomeje kuvugisha abatari bake mu Rwanda kubera uburyo Imana ikomeje kumukoresha , mu ivugabutumwa yagiriye muri Kenya yahasize umugani kubera gukoreshwa n’Imana mu buryo buhanitse agasengera abafite ubumuga bagakira ndetse agasengera abafite karande zikagenda.

Uru rugendo yarugize  mu cyumweru gishize aho yari agiye kwimika umushunmba w’itorero rya Reedemed Gospel Church abereye umuyobozi , mu gihugu cya Kenya mu gace ka Nakuru.

Yatangiye kubwiriza kuwa 5 kanama 2017 aza gusoza ivugabutumwa ku itariki 6 kamena 2017, aho yasengeye abantu batandukanye bagasigara bamwirahira banavuga ibitangaza Imana ikomeje gukoresha uyu mugabo umaze umwe mu bakomeye mu Rwanda kubera ubutumwa amateraniro akorerwa ku itorero rye asigaye yitabirwa n’imbaga nyamwinshi.

Bishop Rugagi ari kumwe n’abandi bakozi b’Imana

Mu minsi ishize kandi bamwe mu bagiye batanga ubuhamya ku bw’ibitangaza bakorewe n’amasengesho ya Bishop Rugagi harimo umugabo wavuze ko umugore we yabyaye nyuma y’uko yari amaze gukuramo inda inshuro eshanu gusa ngo uyu mukozi w’Imana amaze kubasezeranya ko bazabona urubyaro byahise biba impamo.

Abemeza ko baboneye ibitangaza kwa Rugagi Innocent ntibagira ingano, hari umugore uherutse kujyayo avuga ko afite inda amaranye umwaka n’amezi atandatu ariko ko yanze kuvuka. Bishop Rugagi yamwijeje ko ‘amuzinguye ndetse ko agiye kwibaruka bidatinze’.

Bishop Rugagi amaze gusengera abatagira ingano bafite ibibazo bitandukanye bagataha bamaze gusubizwa ndetse no gukira kubaba bababana n’uburwayi cyangwa n’imbaraga z’umwijima, si ugusengera abantu  bagakizwa gusa  kuko no mu minsi yashize yahaye umumotari amafaranga ibihumbi 20 kugira ngo akurikire inyigisho ze.

Reedemed Gospel Church, Rugagi abereye umuyobozi ntago ari itorero  rimaze igihe kinini rimenyekanye mu Rwanda gusa kurubu rimaze kwigwizaho abayoboke kubera ibitangaza bihakorerwa, n’ubwo rifite amashami mu nce zitandukanye mu Rwanda no mu mahanga , irizwi cyane rikorera mu mujyi wa Kigali impande yo kwa Rugangura.

Ubwo Bishop Rugagi yimikaga  Doctor Francis Mutuwa 
Yabawiraga abantu icyo Imana yabavuzeho
Nyuma yo kumva inyigisho za Bishop Rugagi uyu muryango wongeye gusubirana
Uyu nawe yahavuye abonye ibitangaza
Uwari waravunitse umugongo agendera ku nkoni yahavuye yirahira ibyiza byo gusenga amaze gukira 
Uyu nawe yaje kuva mu kagare yakira gukira

Bwa mbere mu mateka yabashije kwicara nyuma y’igihe kinini yaramugaye umugongo n’amaguru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger