Amakuru ashushyeIyobokamana

Bishop Rugagi: “Ubu ndi mu bibazo bikomeye”

Bishop Innocent Rugagi uyobora Itorero Redeemed Gospel Church aherutse kuvugira mu Buholande ko ari mu bibazo bikomeye bitewe n’uko yabuze ahantu abayoboke b’itorero rye bazajya basengera.

Ibi Bishop Rugagi yabitangarije mu giterane cyiswe PPC Holland Revival Conference cyabereye mu gihugu cy’Ubuholandi mu kwezi gushize.

Muri icyo giterane cyari cyitabiriwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’Uburayi, Bishop Rugagi yavuze ko abitabiriye ayo materaniro bafite amahirwe yo kuba bafite aho bateranira abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe ntibabifate nk’ibisanzwe kuko hari abayabuze mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko we n’abayoboke be.

Bishop rugagi yagize ati: “Mwebwe mufite umugisha kuba mufite insengero, nubwo nta bantu mufite nta kibazo. Ariko mufite umugisha…twebwe dufite abantu twabuze insengero…”

Bishop Rugagi yakomeje abwira abayoboke bari bitabiriye amasengesho ko hari aho yari yabonye bajya basengera mu Rwanda ariko ngo na bwo abayobozi b’akarere bamubwiye ko agomba gukemura ikibazo cy’abantu bahagarara mu muhanda ngo barasenga kuko bari buzuye bahagaze no mu muhanga.

Ati: “n’ahantu twateraniye ku cyumweru nibwiraga ko ari hanini, ubu noneho Akarere kongeye kundeba karambaza ngo none se Bishop ko abantu bahagarara hanze ku muhanda biragenda bite? kandi nibwiraga ko ahantu tugiye naho ari hanini. Ubu rero ndi mu bibazo bikomeye by’ahantu dushobora guteranira kuko ahantu haduhaza habuze mu Rwanda.”

Rugagi yatangarije abitabiriye ayo materaniro ko adafite ikibazo nk’icyabo kubera ko bo usanga bategura igiterane kikitabirwa n’abantu bake ariko we ngo abona abantu benshi akabura urusengero.

Ati: “Iyo mbonye ahantu nk’aha ngaha…nkabona Imana yabahaye amahirwe nk’aya mba ndimo kuvuga nti ‘Mana aba bantu bakoresheje amahirwe bahawe’…njyewe ndabyumva…njyewe simfite ikibazo cy’abantu…singitangaza n’igiterane kubera kutabona aho dushyira abantu.”

Mu mezi yashize, Leta y’u Rwanda yafunze insengero nyinshi zitari zuzuje ibisabwa ngo abantu baziteraniremo, Urusengero rwa Bishop aba ariho ashyira urusengero ariko na bwo akagorwa n’ubukode.

Rugagi rwari ruri mu mujyi wa Kigali na rwo ruri mu zagunzwe maze ajya gukodesha icyumba muri Serena Hotel

Nyuma yo kuva mu Buholande, Bishop Rugagi yageze mu Rwanda acunaguza abakirisito basengera mu itorero rye abasaba ko batura amafaranga make atabasha gukodesha icyumba basengeramo muri Serena Hotel.

Icyo gihe yanababwiye ko mu Rwanda nibikomeza kwanga azahita yurira indege akigira i Burayi kuko bamaze kumuha ibyangombwa byo gushingayo itorero.

Ati: “Nari ndindiriye ibyangombwa by’itorero kugira ngo twemererwe gukorera i Burayi none namaze kubibona,.….ubu noneho ni ukuvuga ngo bidakunze hano nzurira indege njye ahandi.”

Bishop Rugagi yagaragaje ko gukorera muri Serena Hotel bikomeje kumubera umuzigo uremereye kugeza n’aho atangiye gushidikanya ku rukundo abayoboke b’itorero rye badakunda umurimo w’Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger