AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Bishop Rugagi n’abandi bayobozi b’amatorero bitabye polisi y’u Rwanda

Nyuma yihagarikwa ry’insengero zisaga magana arindwi (700) mu munjyi wa Kigali bivugwa ko zitujuje ibisabwa . Bishop Rugagi n’abandi bayobozi b’amatorero atandukanye  bitabye Polisi y’u Rwanda mu iperereza iri gukora ku bikorwa byakurukiye ihagarikwa ry’insengero zitandukanye.

Polisi y’u Rwanda yatumijeho aba bayobozi b’amatorero mu rwego rwo gutanga amakuru ku iperereza iri gukora ku bikorwa byabo bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero mu Rwanda.

Zimwe mu mpamvu z’itabwa muri yombi ry’abayobozi b’amatorero barimo na Bishop Rugagi Innocent  ni ibikorwa bamaze iminsi bakora birimo gukoresha inama mu buryo butemewe n’ibindi bitandukanye,  ibi bikorwa  bikaba byarakurikiye ihagarikwa ry’insengero zitari zujuje ibyangombwa bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Bishop Rugagi Innocent umuyobozi w’itorero rya Redeemed Gospel church

Urusengero rwa Bishop Rugagi rubariza mu mujyi wa Kigali mu gikari cyo kwa Rubangura, rumaze igihe rufunzwe n’inzego z’ibanze kubera urusaku rukabije nkuko abaturiye uru rusengero bagiye batangaza ko babangamiwe n’urwo rusaku rukabije ruba ruhari igihe abakristo b’urwo rusengero baba barimo gusenga.

Ku Cyumweru gishize ku itariki 25 Gashyantare 2018 abakirisitu ba Redeemed Gospel church mu mujyi wa Kigali ntabwo bateranye, gusa kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018  hari amakuru avuga ko abasengera muri iri torero rya Rugagi avuga ko bateraniye mu ihema rya Camp Kigali ahazwi nka Kigali Conference and Exhibition Village.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero zisaga 700 kubera kutuzuza ibyangombwa bikubiye mu itegeko rishya rya RGB rireba amadini n’amatorero akorera mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger