Iyobokamana

Bishop Rugagi Innocent atiriwe areba kugaciro amadorali afite yahanuriye abayoboke be anayabafumbatiza

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) yahanuriye abayoboke be anabafumbatiza amadorali kugira ngo bumve uko Yesu agirira neza abamugana kandi ibi akaba yabikoze arushaho kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018 bituma benshi batungurwa n’igikorwa cy’uyu muvuga butumwa bemeza ko kidasanzwe.

Iki gikorwa kidasanzwe cy’uyu muvuga butumwa cyabaye mu ijoro risoza umwaka wa 2017 ubwo abayoboke ba Redeemed Gospel Church bari bahuriye hamwe mu gitaramo kidasanzwe cyo gushima Imana yabarinze banishimira ko yabarinze bakaba babashije kwinjira mu wundi mwaka mushya wa 2018.

Bishop Rugagi igihe yigishaga akangurira abakiristo kumenya gushimira Imana igihe cyose, yavuze ko anejejwe no kubona Imana yaramurinze mu mwaka wa 2017 ikamurinda mu bikorwa bitandukanye yawukozemo ndetse ikanamubahafi mungendo zose yagize akaba ageze mu mwaka wa 2018 akirimuzima Ati:”Icyubahiro ni icyimana”.

Aha mu magambo ye yumvikanaga agira ati “Bwira shitani uti ‘Wacunze nabi ndakwambukanye ngeze muri 2018’ … Icarira abarozi bose ubabwire uti ‘Ndabicariye kandi ndabambukanye.’

Bishop Rugagi yageze mu mwanya w’ubuhanuzi, ahanurira abantu benshi batandukanye barimo n’abari baturutse mu bihugu by’amahanga, agenda ababwira ku bibazo bamze igihe bafite ndetse akanabahumuriza yuko byose Imana ishoboye kubikemura mu gihe kitarambiranye.

Rugagi yakomeje ahanura, maze aza kugera ku musore ukiri muto nawe aramuhanurira, maze arangije iamupfumbatisha amafaranga avanzemo n’amadorali abantu baratungurwa.

Ubwo Bishop Rugagi yahanuriraga uyu musore yagize ati: “Uri umwana muto udafite icyerekezo, nta hepfo nta ruguru, ariko ugomba gukizwa. Akira aya mafaranga arimo n’amadorari ugende ugubwe neza umenye ko muri Yesu bigenda neza.”

Abantu bongeye no gutungurwa no kubona Bishop Rugagi ahanuriye umuntu akanamuha amafaranga, ndetse n’uyu musore wayahawe yaratunguwe bikomeye kubyakira biramunanira ibyishimo biramusaga arambarara hasi.

Ibikorwa byo kuba Bishop Rugagi yakwikura ikintu gihenze akagitanga ntabwo aribyo gutanga amafaranga gusa kuko yigeze no guha mugenzi we Imodoka nyuma yuko yari amaze igihe amubwiye ko yayikunze.

Bishop Rugagi yahereje amadorali umusore ukiri muto ngo nawe yumve ibyiza byo gukorera Imana
Ibyishyimo byari byose ku musore watangiye 2018 ahabwa amadorali
Umunezero wari mwinshi kubayoboke ba redeem church

Twitter
WhatsApp
FbMessenger