AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Biratangaje : Umusore yibye umufuka w’ibigori agiye kuwutura wanga kumuva ku mutwe ! (Amafoto)

Mu gihugu cya Tanzania umusore w’imyaka 23 yibye umufuka w’ibigori agiye kuwutura biramunanira umufuka wanga kumuva ku mutwe, Birangira Polisi itabaye nabyo biba ibyubusa umufuka umuguma ku mutwe.

Umukuru wa Polisi yo mu ntara ya Pwani yatangaje ko uyu musore witwa Frank Joseph  bamutabaye azengurutswe n’abantu bari kumugirira nabi kubera ubusambo ,gusa na Polisi ubwayo  yagerageje kumufasha bamutura umutwaro yari yikoreye bira bananira ahubwo uko bageragezaga  kumutura yatakaga cyane nkuri kubabara asaba ko bamushakira uwo yibye

Komanda wa Polisi aganira n’itangazamakuru yagize ati “mu gitondo cyo kuri uyu wakane mu masaa ya saa sita n’iminota 45 twabonye amakuru aturutse ku mukuru w’umurenge wa Mlandizi mu karere ka Kibaha mu ntara ya  Pwani avuga ko hari umusore  wikoreye umufuka w’ibigore bifite ibiro bisanga 20 akaba yananiwe gutura uwo mufuka wanze kumuva ku mutwe ikindi ni uko yari azengurutswe n’abantu barakaye bashoboraga kumugirira nabi.”

Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya gutabara mu rwe rwo kurinda ko hagira ukomereka cyangwa hakavamo ibindi bitari byiza “Tukigera aho uwo musore yari ari twamutegetse gutura uwo mufuka w’ibigori yari yikoreye biramunanira  natwe tugerageje kumufasha ngo tumuture biratunanira ahubwo umusore agataka cyane nkuri kubabazwa.”

Nyuma yibyo Polisi yabaye icumbikiye uwo musore mugihe yari ikiri gushakisha nyirikwibwa ngo barebe ko yagira   impuhwe agatabara uyu musore nubwo nawe yahemutse atarakwiye guhanwa gutya.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger