AmakuruImyidagaduro

Biratangaje Mani Martin yavuze impamvu yaririmbye indirimbo yitwa “Mwarimu”

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 ugushyingo ,umuhanzi Mani Martin yari yakomereje ibitaramo bye byo kumurika Album ye yise “Afro” muri Kigali muri Selena Hotel. Akaba yagarutse kucyatumye ahimba indirimbo ye yitwa “Mwarimu”

Uyu  musore umenyereweho kuririmba indirimbo zibanda ku muco yagarutse ku mpamvu yamuteye kuririmba indirimbo yitwa “Mwarimu”, avugako buri wese yakoresha uburyo afite  agashimira abantu bakomeye bagira uruhare mu buzima bwa buri wese wagiye mu ishuri aribo Abarimu.

Mani Martin ubwo yari agiye kuririmba indirimbo ye yitwa “Mwarimu” yagize ati:” Iyi ndirimbo nayanditse ngirango nshimire umwarimu wanyigishije  ,akambonamo impano yo kuririmba akangira inama yo gukurikira umuziki.”

Yakomeje agira ati:” Buri wese yakoresha uburyo bwe mu gushimira imirimo yindashikirwa abarimu bakora, njye nahisemo guhimbira indirimbo mwarimu wanjye kuberako nibwo buryo nari mfite.”

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo ashimagiza mwarimu kuburyo bukomeye aho agaruka ku bikorwa umwarimu agenda afasha umwana mu ishuri.

Indirimbo mwarimu kimwe nizindi zose ziri kuri Album yise “afro” zaririmbwe maze asoreza ku ndirimbo yitiriye iyi album yitwa “Afro”.

Uwashakaga kujya mu gitaramo yishyuraga akoresheje mobile money noneho bakaguha ikirango cya MTN cyemezako wishyuye.
Ahagana ku isaha ya saa 19:53 nibwo igitaramo cyatangiye Mc umulisa Ange yageze ku rubyiniro .atangira avugako igitaramo kiza kwibanda ku muco nyarwanda .

Mani Martin yacishagamo akabyina ikinimba
Ubwitabire bwari bwinshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger