AmakuruImyidagaduro

Birashoboka se? Umuhanzi Harmonize akomeje gushinjwa kugurira Views ku ndirimbo ze

Icyamamare mu muziki wa Tanzania ndetse na Afurika yose muri rusange Harmonize akomeje gushinjwa ibijyanye no kugura views kuri Youtube mu rwego rwo kugirango arushe umubare wabarebye indirimbo ze abandi bahanzi basanzwe bahanganye cyane barimo na Diamond Platinumz.

Aya makuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye hariya mu gihugu cya Tanzania, aho bivugwa ko umuhanzi Harmonize yaguze Views zitari iza nyazo (Fake Views) ku ndirimbo aheruka gushyira hanze yitwa “Sandakalawe” aho ngo yayiguriyeho Views zitarizo none kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 5 zose.

Inkundura y’amakuru yo kugura Views k’umuhanzi Harmonize yatangijwe n’umuhanzi witwa Naila Marley usanzwe ari inshuti ya Harmonize, wavuze ko uyu muhanzi yaguze Views ku ndirimbo ye aheruka gushyira hanze yitwa “Sandakalawe”, aho yavuze ko bidashobka ko iyi ndirimbo yaba igize views miliyoni 5 mu gihe kingana gutya kurusha abahanzi nka Diamond ndetse na Alikiba nabo baheruka gushyira hanze indirimbo nshyashya.

Naila Marley yakomeje avuga ko ikigaragaza ko umuhanzi Harmonize yaguze Views nuko iyo urebye ku bantu batanze ibitekerezo kuri iriya ndirimbo ye cyangwa se abakunze iyo ndirimbo Bimwe twita”Likes” uhita ubibona neza ko views ziriya harimo izitari izanyazo rwose.

Uyu muhanzi Harmonize usigaye afite inzu ifasha abahanzi yitwa Konde Boy Music Worldwide, yahakanye ibimuvugwaho aho yatangaje ko ibyo abantu bari kumuvugaho byo kugura Views atari byo ngo kuko ntabwo ashobora kubikora ndetse ngo ni umuhanzi ukomeye ukora indirimbo nziza zikamamara ku rwego rwo hejuru ndetse zikagera ahantu hose ngo ibyo bimufasha kurebwa cyane kuri Youtube.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger