AmakuruImyidagaduro

Birashoboka ko Diamond Platnumz na Zari bakongera gusubirana

Nyuma y’indirimbo nshya “Iyena” ya Diamond Platnumz afatanyije na Rayvanny abantu benshi bakomeje gutekereza ko iyi ndirimbo yaba ifite aho ihuriye n’umubano wa Diamond na Zari Hassan (Zari The Boss lady) bemeza ko iyi ndirimbo irimo amaanga mutima akomeye cyane ya Diamond.

Wema Sepetu wakundanye na Diamond mbere atarahura na Zari  we akibona iyi ndirimbo yanditse asanushaka ko kuvuga ko yifuza ko aba bombi basubirana “iyo biza kuba ari ukuri byari kuba ari byiza”nubwo yanditse ashima Diamond na Rayvanny ku kazi keza bakoze kuri iyi ndirimbo yatumye benshi bibaza byinshi ku mubano wa Diamond na Zari.

Ushinzwe kurengera ibikorwa n’inyungu(Manager)  wa Diamond uzwi nka Babu Tale we  yavuze ko guhuza Diamond na Zari ari ibintu byoroshye cyane akaba yemeza  ko hari benshi bamusaba guhuza ibi byamamare byombi bakongera kubana nkuko byari bisanzwe dore ko bana fitanye abana babiri. Bongo 5 ivuga ko uyu Babu Tale yaba ari kurwana urugamba rwo guhuza aba bombi.

Mu minsi yashize hasakaye amakuru avuga ko Diamond yaba ajya muri Afurika y’Epfo bwihishwa akajya mu rugo kwa Zari gusura abana be yabyaranye na  Zari ndetse hari no gusaba imbabazi uyu mugore n’ubwo Diamond we akomeza kubihakana cyane ko ibyamamare byinshi bikunze guhisha amakuru nkaya.

Ikindi gishobora kongera guhuza Diamond na Zari ni nyina wa Diamond ukunda cyane Zari dore  ko aherutse no gukubita bikomeye Hamisa Mobeto ubwo yamusangaga mu cyumba cya Diamond , Uyu mugore yakunze kuvuga ko yikundira Zari cyane ntawundi mukobwa yifuza ko y’abana n’umuhungu we. Zari we avuga ko ntagahunda afite yo gushaka undi mugabo.

Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond  ku munsi ufatwa nkuwa bakundanye (Valantine’s Day) uyu mwaka. Nyuma yah Diamond yavuzwe kujya murukundo n’abandi bakobwa batandukanye barimo Wema Sepetu , Mobeto gusa ntacyi byatanze.

Wema Sepetu ubu nibwo butumwa yanditse kuri Instagram

Babu Tale ibyo ubu nibwo butumwa yanditse kuri Instagram

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger