AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Binyuze muri Visit Rwanda shene ya Televiziyo mpuzamahanga yinjiye muri gahunda kumenyekanisha u Rwanda

Ikipe ya Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo mpuzamahanga y’Abanyamerika ya National Geographic mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rufitanye ubufatanye n’Ikipe ya Arsenal guhera mu mwaka ushize wa 2018, aho iyi kipe yambara imyambaro iriho amagambo ashishikariza abayireba  n’avareba imikino yayo gusura u Rwanda.

Ubu bufatanye bushya na National Geographic buzageza mu 2021, buzibanda ku gukora inkuru zivuga ku byiza nyaburanga bigize ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho zizajya zerekanwa kuri iyi televiziyo n’imbuga nkoranyambaga zayo.

Umufotozi Charlie Hamilton James n’umwanditsi Greenwood Dabies basuye u Rwanda kugira ngo batunganye inkuru n’amafoto bizatambutswa kuri iyi televiziyo.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba ubukungu rufite bugiye kwerekanwa ku bakurikirana National Geographic.

Ati ”Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal no kuba hashyizweho ubundi buryo bushya, bizafasha gushishikariza abatembera kugira amatsiko yo kureba u Rwanda nk’ahantu ha mbere bakwifuza kugera kandi bazaza bisanga.”

Imwe mu mafoto yafashwe azagaragazwa kuri televiziyo mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda
Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda
Binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rufitanye ubufatanye n’Ikipe ya Arsenal guhera mu mwaka ushize wa 2018,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger