AmakuruUbuzima

Bimwe mu byo MINISANTE yasabye ubuyobozi bw’ibitaro MBC byongeye gufungura imiryango

Ibitaro bya MBC Hospital biherereye mu Karere ka Nyarugenge byaherukaga gufungwa na Minisiteri y’Ubuzima, byongeye gukomorerwa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku mikorere yabyo, bisabwa kwirinda kongera kugwa mu makosa nk’aya mbere.

Ibi bitaro byari byafunzwe ku wa 3 Ukwakira 2021 nyuma y’igenzura ryatangiye muri Nzeri uyu mwaka, aho ibitaro 47 ari byo byari bimaze kugenzurwa.

Bimwe mu byo Minisiteri y’Ubuzima yasabye ubuyobozi bw’ibi bitaro harimo kwihutisha gusana no kuvugurura ibikorwaremezo, ikoreshwa ry’ikinya rigakorwa hashingiwe ku mabwiriza asanzwe ya Minisante, fagitire y’imiti yakoreshejwe cyangwa ibyahawe umurwayi bikwiye kuba bishingiye ku bimenyetso bigaragara ndetse no kubagwa bikwiriye gukorwa mu buryo bubika ibimenyetso.

Minisiteri kandi yasabye kandi ko ibi bitaro bizatangira imirimo ari uko bifite imbangukiragutabara yabyo kandi yujuje ibisabwa byose, gutanga akazi bikurikije amabwiriza agenga umurimo n’ibindi bigamije kubungabunga umutekano w’umurwayi n’imibereho myiza y’abakozi.

Minisante yihanangirije ibi bitaro ko mu gihe haramuka hagaragaraye gusubiramo amakosa yagiye akorwa byakuriraho gufungwa burundu kandi imenyesha ko nyuma y’amezi atatu hazakorwa irindi genzura rigamije kurebera hamwe ko ibyasabwe biri kubahirizwa.

Ibaruwa Minisiteri y’Ubuzima yandikiye ibi bitaro kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021 igira iti “Minisiteri y’Ubuzima irashima imbaraga mwashyizemo mu kuziba ibyuho byari byagaragajwe mu igenzura, birimo kuvugurura no gusana ibikorwaremezo. Ku bw’ibyo, Minisiteri yishimiye kubamenyesha ko ivuriro ryanyu ryemerewe kongera gukora, rigahabwa n’icyangombwa gishya cy’ivuriro ryigenga, kandi mukomeze gukemura bimwe mu bitaragenda neza.”

Ubwo ibi bitaro byafungwaga, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, yari yavuze  ko gufungwa kwabyo byaturutse kuri raporo yakozwe ikagaragaza ko hari amakosa akomeye yabayeho atatuma bikomeza gukora.

MBC Hospital
Twitter
WhatsApp
FbMessenger