AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Big Furious, umwe mu bahanzi bakomeye bazitabira igitaramo cya Charly na Nina.

Mu gihe imyiteguro yo gushyira ahagaragara album yabo ya mbere irimbanyije, Charly na Nina batumiye umuhanzi Big Furious w’i Burundi nk’umwe mu bahanzi bakomeye bifuza ko yazifatanya na bo muri iki gitaramo kizaba ku italiki ya 1 Ukuboza 2017.

Nkuko byatangajwe n’uhagarariye inyungu z’iri tsinda rya Charly na Nina ari we Alex Muyoboke, yemeje aya makuru yuko Big Furious azaza mu Rwanda kwifatanya n’aba bakobwa mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo (Album)  wahawe izina rya “Imbaraga”.

Si Big Fizzo wenyine uzaza muri iki gitaramo kuko hazaba hari n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye, nka Juliana Kanyomozi, Geo Stady wo muri Uganda wanakoranye indirimbo “Owooma”n’iri tsinda.

Byitezweko iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi bahanzi bazwi cyane hano mu Rwanda, barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu, Deejay Pius n’abandi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger