AmakuruAmakuru ashushye

Bidasubirwaho The Ben yamaze gusinya amasezerano n’ikinyobwa cya Belaire

Umuhanzi  Mugisha Benjamin (The Ben) ukomeje kubaka izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kuri iki Cyumweru 17 Kamena 2018 amaze gusinya amasezerano n’ikinyobwa cya Luc Belaire, muri aya masezerano The Ben yasinye nka Brand Ambassador wiki kinyobwa mu Rwanda.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wabereye muri  Hotel Portofino, The Ben n’ubuyobozi bwa Luc Belaire mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba bamaze gusinyana amasezerano y’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa. The Ben mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ibi yahoze abishaka kuva kera  dore ko ngo hari hashize umwaka wose avuga n’ubuyobozi bwa Beraile.

Abari bahagarariye iki kinyobwa baje muri iki gikorwa cyo gusinya aya masezerano bavuze ko bahisemo The Ben kubera ko ari we muhanzi babona uhagaze neza mu Rwanda ndetse no hanze yarwo cyane cyane mu Karere k’Afurika  y’Uburasirazuba. Uyu muhanzi kandi abaye uwambere mu Rwanda ubashije gusinya aya masezerano n’iki kinyobwa cyamamazwa n’ibyamamare bikomeye muri muzika ku Isi nka  Rick Ross , Dj Khaled n’abandi

Kugeza ubu ntihigeze hamenyekana amafaranga The Ben azajya ahabwa  dore na Ben ubwe atigeze ashaka kugaragaza ingani y’amafaranga yo kwamamaza iki kinyobwa mu Rwanda yahawe avuga ko bikubiye mu masezerano aba hagati y’umukozi n’umukoresha adatangazwa.

Ubusanzwe iyi nzoga yo mu bwoko bwa Champanye yengerwa mu Ntara ya Alpes-Cotes d’Azur mu Majyepfo y’Ubufaransa ikaba ari imwe mu nzoga ziharawe ndetse zinakunzwe cyane n’ab’ingeri zose by’umwihariko urubyiruko ahanini biturutse ku kuba yamamazwa n’ibyamamare bifite amazina akomeye ku Isi.

The Ben yiyongereye kuri Huddah wo muri Kenya na Diamond wo muri Tanzania babamaza iki kinyobwa mu Afrika y’Uburasirazuba

The Ben n’uwari ahagarariye Luc Belaire bamaze gusinyana amasezerano
Twitter
WhatsApp
FbMessenger