Amakuru ashushyeImyidagaduro

Bidasubirwaho Tekno agiye kuza gutaramira i Kigali ndetse n’itariki azaziraho yatangajwe

Umuhanzi Tekno ukomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse umaze kwigarurira imitima ya bamwe mu batuye Isi yose byamazwe kwemezwa ko agiye gutaramira i Kigali mu ntangiriro za nzeri.

Mu minsi yashize hari amakuru yemezaga  ko umuhanzi umaze kuba ikimenyabose ,Tekno Miles, yaba agiye kuza mu Rwanda. Kuri ubu amatariki azaririmbiraho i Kigali yamenyekanye.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria byavugwaga ko yari kuza mu Rwanda tariki 22 nyakanga 2017 gusa bikagenda bisa nk’ibicumbagira dore ko harabongeye gutangaza ko igitaramo cye kigijwe inyuma akaba azaza mu Rwanda kuya 30 nyakanga 2017 , ariko byose bikagenda bigaragara nk’ikinyoma, kuri ubu uhagaarariye sosiyete yari kumuzana yavuze ko noneho uyu muhanzi nta kabuza azaza Kigali vuba aha.

Patrick Lipscombe umuyobozi w’iyi sosiyete ya Brian Wave yagombaga kuzana Tekno i Kigali ku bufatanye na Positive Production yatangaje ko noneho uyu muhanzi azaza i Kigali kuwa 10 nzeri 2017.

Yagize ati”Igitaramo kizaba, igihari cyo kizaba tariki 10 Nzeri 2017 ibindi byinshi kuri iki gitaramo birimo aho iki gitaramo kizabera ndetse n’abaterankunga bacyo banyuranye tuzabatangaza mu minsi iri imbere ariko byo ubu imyiteguro yacyo tuyigeze kure.”

Nta gihindutse abahanzi b’abanyarwanda bazafatanya na Tekno harimo Charly na Nina ,Dj Pius ndetse na Yvan Buravan.

Tekno [Augustine Miles Kelechi] ni umwe bahanzi bakunzwe muriki gihe kubera indirimbo zinogeye amatwi ze zatumye yigarurira imitima ya benshi zirimo Duro,Pana,Diana,Wash ndetse n’izindi nyinshi akomeje gukora muri gihe.uyu muhanzi akora injyana zitandukanye zirimo Afro Pop ,RnB na Hip Hop.

Uyu muhanzi w’imyaka 24 akomoka muri Nigeria ,uretse ubuhanzi ,kubyina no kwandika indirimbo anatunganya indirimbo dore ko zimwe mu ndirimbo za Davido  ziharawe n’abatari bake muriyi minsi zirimo Fall na If ariwe wazitunganije.

Uyu muhanzi yatangiye ibikorwa bya Muzika muri 2012 gusa yatangiye gucengera  mu mitima ya benshi mu mpera z’umwaka  wa 2015 bitewe n’indirimbo ye yise Duro.

Abanyarwanda batandukanye bari bamaze iminsi bishimye kubera ibitaramo bikomeye biri kuba ,byiganjemo iby’abahanzi bo mu bihugu byo hanze bakomeye.

Bamwe mu bahanzi bakomeye baheruka  mu Rwanda barimo Mr Eazi,Diamond Platnumz,Morgan Heritage,Vanessa Mdee,Group Exo, n’abandi benshi.  Iki gitaramo cya Tekno kizaba mu kwezi kumwe n’ikindi cy’imbaturamugabo kizahuriramo Sheebah  Karungi na Runtown.

Image result for tekno 2017 pictures
Tekno ugiye kuza gutaramira abanyarwanda

Indi nkuru wasoma bijyanye:

https://teradignews.rw/2017/07/22/uhagarariye-sosiyete-yari-kuzana-tekno-mu-rwanda-yavuze-ko-igitaramo-cyasubitswe/

GO , INDIRIMBO TEKNO AHERUKA GUSHYIRA AHAGARAGARA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger