Amakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2018/19, Nyuma yo kunyagira Kirehe FC biyoroheye ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda yari yasuyemo Kirehe i Nyakarambi, mu mukino yasabwaga gutsinda igahita yitwarira igikombe ititaye ku bizava mu mikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Ibitego bibiri bya Jules Ulimwengu na bibiri bya mugenzi we Michael Sarpong ni byo byafashije Rayon Sports gushimisha ibihumbi by’abayihebeye bari bagiye kuyishyigikira mu karere ka Kirehe.

Ni nyuma yo kwiharira ku buryo bugaragara iminota hafi ya yose y’umukino.

Rayon Sports yahagurukije abafana bayo bwa mbere ku munota wa 24 w’umukino ibifashijwemo na Ulimwengu wujuje ibitego 19 amaze gutsinda muri shampiyona y’u Rwanda. Ni ku mupira mwiza yari ahawe na Manishimwe Djabel n’igituza.

Ku munota wa 40 w’umukino Umunya-Ghana Michael Sarpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri kuri Penaliti, nyuma y’uko myugariro wa Kirehe witwa Habumuremyi Gilbert yari amaze gukora umupira n’amaboko.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yakomeje kurusha Kirehe ku buryo bugaragara, kirangira inayibonyemo ibindi bitego bibiri.

Jules Ulimwengu yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku munota wa ku munota wa 74, ku mupira mwiza yari ahinduriwe na Kapiteni we Manzi Thierry.

Rayon Sports yasoje akazi ku munota wa 90 w’umukino ibifashijwemo na Sarpong watsindaga igitego cya 16 muri shampiyona y’u Rwanda. Ni nyuma yo gucengagura ba myugariro ba Kirehe FC.

Gutsinda uyu mukino byahise bishimangira ko Rayon Sports ari yo Champion w’u Rwanda muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019. Ni igitego cya cyenda cya shampiyona iyi kipe yegukanye mu mateka yayo, kikaba kije gikurikira icyo yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Magingo aya Rayon Sports ifite amanota 69, ikaba irusha APR FC ya kabiri amanota arindwi. Iyi APR FC izamanuka mu kibuga ku munsi w’ejo ikina na Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger