AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho myugariro Harry Maguire ni umukinnyi wa Manchester United

Ikipe ya Manchester United yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Harry Maguire, nyuma yo kumugura na Leicester City imutanzeho akayabo ka miliyoni 80 z’ama-Pounds.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’Abongereza yasinye imyaka itandatu yo gukinira Manchester United ishobora kongerwaho uwa karindwi.

Aganira n’urubuga rw’ikipe ya Man United, Maguire yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe anaboneraho gushimira Leicester City yakiniraga.

Ati” Nejejwe no kuba nasinyiye iyi kipe y’igihangage. Nagiriye ibihe byiza muri Leicester bityo nkaba nifuje gushimira buri umwe wese muri iriya kipe n’abafana, ku bw’ubufasha bampaye mu myaka ibiri ishize. Cyakora cyo iyo Manchester United yaje gukomanga ku muryango wawe, biba ari amahirwe adasanzwe.”

Yongeyeho ati” Nkurikije ibiganiro nagiranye n’umutoza, Nejejwe cyane n’ikerekezo ndetse n’imigambi ikipe ifite. Biragaragara ko Ole ari kubaka ikipe yo gutwara ibikombe. Ubu ndajwe ishinga no guhura na bagenzi banjye tugatangira umwaka w’imikino.”

Harry Maguire yasinyiye Manchester United nyuma y’uko iyi kipe yari yamwifuje muri iyi mpeshyi yose.

Umutoza Ole Gunnar Solsjkaer utoza Manchester United, yatangaje ko uyu mukinnyi ari umwe mu beza shampiyona y’Abongereza ifite, bityo akaba yizeye ko hari byinshi azafasha Manchester United. Uyu mutoza kandi yatangaje ko na we amuhaye ikaze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger