Amakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho Jose Mourinho agizwe umutoza wa Tottenham

Tunejejwe no gutangaza ko Jose Mourinho yagizwe umutoza wa Tottenham  akaba yasinye amasezerano azamugeza mu mwaka w’imikino wa  2022/23.

Iri ni itangazo iyi kipe ikina muri shampiyona y’u Bwongereza yashyize hanze nyuma yo kwirukana  umunya-Argentine Mauricio Roberto Pochettino Trossero wari umaze igihe kitari gito ayitoza.

Nkuko Tottenham yabishyize ku rubuga rwayo, bavuze ko Jose Mourinho ari umutoza mwiza ku Isi ndetse akaba yaranakoze amateka yo gutwara ibikombe 25 mu makipe atandukanye. Yatoje amakipe akomeye nka  FC Porto, Inter Milan, Chelsea, Real Madrid na Manchester United. Tottenham yavuze ibigwi bya Jose Mourinho banakomoza ku  kuba ari mu batoza batatu babashije gutwara Champions League 2 mu makipe 2 atandukanye. Ibyo bikombe yabitwaranye na FC Porto mu 2004 na Inter Milan mu 2010.

Nubwo abantu benshi batemera Mourinho nka Special one nkuko yiyita, ariko abakunzi ba Chelsea ntibazamwibagirwa kuko yabahesheje ibikombe 3 bya shampiyona mu 2005, 2006 na 2015.

Avuga ku kazi yahawe , Jose Mourinho yagize ati” Ndishimye cyane kuba ngiye mu ikipe ifite umurage mwiza nabakunzi beza, ubuhanga bw’abakinnyi bayo ndetse n’ikipe y’abato b’iyi kipe no gukorana nabo ni byo byankuruye bituma nemera akazi.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger