AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho Eden Hazard ni umukinnyi wa Real Madrid

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, imaze gutangaza Eden Hazard nk’umukinnyi wayo mushya nyuma yo kumugura angana na miliyoni 88.5 z’amapawundi imukuye muri Chelsea.

Iyi kipe y’umutoza Zinedine Zidane imaze guha umugisha aya makuru ibicishije ku rubuga rwayo.

Real Madrid yavuze ko Hazard yasinye amasezerano y’imyaka itanu azarangira ku 30 Kamena 2024.

Real Madrid yongeyeho ko uyu musore ukomoka mu Bubiligi azerekwa abafana ku mugaragaro ku wa kane w’icyumweru gitaha i Santiago Bernabeu, nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger