AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho APR FC ihawe igikombe cya shampiyona 2019/2020

Nyuma y’ihagarikwa ry’ibikorwa bya siporo mu gihugu kubera Covid-19 ntibyasize umupira w’amaguru, ikaba impamvu yatumye imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu byiciro byose mu bagabo ndetse no mubari n’abategarugori zari zarabaye zihagaritswe.

Nyuma y’inama zagiye zikorwa hagati ya Ferwafa n’abahagarariye amakipe mu byiciriro byose mu bagabo no mu bagore aho babaga baganira banatanga ibitekerezo byafasha Ferwafa mugufata umwanzu waho amarushanwa agana muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020. Abashinzwe amarushanwa bafashe umwanzuro wo guhagarikira shampiyona aho yarigeze bemeranya guha Apr fc igikombe namanota 57 mumikino 23 yari imaze gukina naho ikipe ebyiri za nyuma arizi Heroes fc ifite amanota 16 na Gicumbi fc ifite amanota 15 zimanuka mu kiciro cya kabiri. Amakipe ane muri buri tsinda mu kiciro cya kabiri azahura akine imikino ya kamarampaka haboneke ebyiri zizamuka mu kiciro cya mbere. shampiyona y’abari n’abategarugori yo izakomeza igihe guverinoma izasubukurira ibikorwa bya siporo muri rusange.

Igikombe cy’amahoro nacyo cyagizwe impfabusa naho kubijyanye nikipe izasohokera igihugu muri CAF Confederation cup Ferwafa ntirafata umwanzuro gusa amakipe ahabwa amahirwe ni Rayon Sport yabaye iya kabiri na As Kigali yatwaye igikombe cy’amahoro umwaka wimikino 2018/2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger