AmakuruImyidagaduro

BET Awards 2018: Davido yishimiye bikomeye igihembo yahawe – Video

Davido yahembwe nk’umuhanzi mpuzamahanga wahize abandi mu bihembo bya BET Awards 2018, aba umuhanzi wa mbere wo muri iki cyiciro ugiye ku rubyiniro ubundi bagihabwaga  batageze bagera ku rubyiniro mu gikari.

Uyu muhanzi  akigera ku rubyiniro n’akanyamuneza kenshi yashimiye abafana be, anihanganisha D’Banj wagize ibyago ndetse anashishikariza abari aho gusura uyu mugabe . yagize ati ” Ndihanganisha D’banj wabuze umwana , nkikomeza ndashaka kuvuga kuri Afurika, umugabane wacu n’i umugabane w’umugisha, Ndibuka abavandimwe  bagize itsinda rya Migos baza byari byiza cyane,  ndababwira mwe muri hano , muze musure Afurika , murye  mwambare kinyafurika, mureke dukorane, dufatanye bagabo”

Muri iki cyiciro cya Best International Act Davido yari uhanganye na Cassper Nyovest(South Africa), Distruction Boyz(South Africa), Fally Ipupa(DRC) na Tiwa Savage (Nigeria) abani bo bari bahanganye bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Iki cyiciro cyagiye kinegwa na bamwe kubera ukuntu kirimo abahanzi bo muri Africa n’abahanzi b’i Burayi bigatuma baba benshi cyane mugihe buri mugabane wakagombye kugira icyiciro cy’abahanzi baho aho kubahuriza hamwe bose.

Abandi bahanzi bo hanze y’Afurika bari bari muri iki cyiciro ni abaraperi batatu babongereza Stormzy, J Hus,Stefflon Don n’abandi baraperi ba bafaransa Booba na  Niska  ndetse na Dadju umufaransa ukomoka muri Congo.

Aba nibo bari bahanganye bo ku mugabane w’Afurika

Amashusho ya Davido yakira igihembo yahawe muri BET Awards 2018

https://www.youtube.com/watch?v=VNCE12wzCXM&feature=youtu.be

Twitter
WhatsApp
FbMessenger