Amakuru

Bertrand Ndengeyingoma wasabye akanakwa Ange Kagame ni muntu ki?

Bartrand Ndengeyingoma bakunze kwita Billy wasabye akanakwa Ange Kagame ni umusore w’imyaka 26 y’Amavuko, yakuriye i Kigali mu Rwanda ari naho yatangiriye ubuzima bw’ishuri ku nshuro ye ya Mbere akandagira mu cyumba cy’ishuri.

Uyu musore ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu bavuka ku mugabo wikorera ku giti cye uzwi nka Cyrille Ndengeyingoma.

Bartrand Ndengeyingoma kuva akiri umwana muto yaranzwe no kugira ishyaka ryo kwiga ndetse akenshi mu mihigo ye iyo yaganiraga n’abagenzi be, yagaragazaga ko afite intego yo kuziga muri Leta zunze ubumwe za Amerika akagera ikirenge mu cya bakuru be barangirije amasomo yabo muri Kaminuza ya Atlanta.

Urugendo rwe rwo kwiga yaruhereye mu Rwanda mu ishuri ry’Ababiligi riri mu mujyi wa Kigali mu gihe kingana n’imyaka 13.

Nyuma yaho yaje kugira imba mutima mu isomo ryo kwiga ibijyanye na Siyansi( Science) yifuza ko ari nabyo yakomeza kwiga muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology yizemo Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kamiuza.

Ndengeyingoma yabaye umuyobozi w’ungirije (Vice-President) wa Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology’s (MIT) Undergraduate Association (UA) avugira abanyeshuri bari bayirimo barenga ibihumbi bine.

Bertrand yarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yigagamo ibijyanye na Civil Engineering ari nabwo yaboneyeho umwanya wo gutangira gukora ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye na Science.

Uyu musore ubwo yagarukaga mu Rwanda amaze kurangiza amasomo, yatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo yateza imbere umujyi we no kuwuboneza nk’uko abifitiye impamya bumenyi mu bya Urban Planning.

Ndengeyingoma akomeje ibikorwa byo guteza imbere imyubakire ku mugabane wa Afurika no guhanga uburyo bushya bwakwifashishwa mu kuboneza imijyi habayeho kwegeranya inyubako.

Yiga anakora mu cyiciro cya PhD mu bjijyanye no guteganya imiturire mu mijyi muri LSE yi London mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2017.

Yasabye anakwa Ange Kagame nyuma y’igihe kirekire havugwa amakuru y’uko bakundana, bivugwa ko bombi bahuriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger