AmakuruInkuru z'amahanga

Benshi mu bahitanywe n’impanuka y’ubwato muri Congo bari abarimu bari bagiye guhembwa

Nyuma y’impanuka y’ubwato ikomeye iherutse kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,kuri ubu Guverineri w’Intara ya Mai-Ndombe yatangaje ko amakuru bamaze kumenya avuga ko benshi mu baguye mu mpanuka y’ubwato ni abarimu bari bagiye guhembwa.

Iyi mpanuka yabereye mu ntara ya Mai- Ndombe kugeza ubu habonetse imirambo 45 abandi bantu 200 baburiwe irengero.

Ubwato buherutse gukora impanuka ubusanzwe bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu batarenga 80 ariko icyo gihe amakuru avuga ko bwarohamye butwaye abantu 400. Leta yo ivuga ko bwari butwaye abantu 130.

Buriya bwato bwarohamye bumaze gukora urugendo rwa Kilometero 30 buva mu murwa mukuru w’iyi Ntara witwa Inongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Inongo, Simon Mboo Wemba avuga ko ikibabaje cyane ari uko abenshi mu baguye muri iriya mpanuka bari abarimu bagiye gufata imishahara yabo.

Daily Nation ivuga ko Guverineri witwa Antoine Masamba uyobora iyi ntara yabereyemo iyi mpanuka yavuze ko amato akoze mu biti ashaje aciwe muri kiriya kiyaga cyabereyemo impanuka .

Gusa kuri ubu abakurikirana ubuzima bw’abatuye mu bice byinshi bya DRC bavuga ko gukurikiza itegeko rye bizagorana kuko uburyo bukomeye abaturage bifashisha bahahirana ari uguca mu mazi kandi ko bigoye cyane kuba babona ubundi kuko abaturage baturiye kari gace ari abakene.

Muri Mata, 2019 hari ubundi bwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu buhitana abantu 167, bamwe imirambo yabo yagaragaye ku nkombe z’iki kiyaga ku ruhande rw’u Rwanda mu karere ka Rubavu gusa imibiri yabo isubizwa muri Congo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger