AmakuruImikino

Benshi bakomeje kwibaza uko shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda izakinwa

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda mu mupira w’amaguru mu bagabo, igiye kumara hafi imyaka ibiri idakinwa bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus zatumye hataboneka umwanya uhagije ku buryo iki cyiciro cyari kubasha gukinwa.

Nubwo icyorezo cya Coronavirus cyakomeje gukaza umurego ntihaboneke umwanya wo gukina icyiciro cya kabiri ariko abanyamuryango ba Ferwafa babarizwa muri iyi shampiyona bakomeje kugenda basaba iri shyirahamwe ko bahabwa umwanya nabo bagakina amarushanwa yabo bakabasha kuba bakwibonamo amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere.

Kuri ubu ikintu gihari nuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryamaze kwemeza ko imikino y’icyiciro cya kabiri uyu mwaka igomba kuzakinwa gusa igikomeje kwibazwa n’abantu benshi n’uburyo iyi shampiyona izakinwa mu minsi 24 gusa isigaye kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere izabe itangira nkuko Ferwafa yamaze kubyemeza.

Ubusanzwe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri habarizwamo amakipe agera kuri 30, bikaba byibazwa uko byagenda mu gihe ayo makipe yose yaba yiyandikishije gukina iki cyiciro uyu mwaka, aho bakomeza kwibaza ukuntu amakipe agera kuri 30 ashobora gukina shampiyona mu minsi 24 yonyine bigashoboka ndetse hakaba haboneka amakipe abiri azamuka mu cyiciro cya mbere asimbura ikipe ya Sunrise Fc ndetse na AS Muhanga zamaze kumanuka.

Amakuru ahari akomeza kugenda avuga ko hashobora kuziyandikisha amakipe atari menshi cyane mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka, aho bivugwa ko shampiyona yiki cyiciro ishobora gukinwa n’amakipe afite ubushobozi bwo kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere akazi gusimbura amakipe abiri yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri gusa ikipe yose yifuza kwiyandikisha izabikora kuko amabwiriza asa nayorohejwe ku bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus.

Abantu benshi bakaba bategereje kureba amakipe aziyandikisha ngo azaba ari angahe ndetse banareba uko Ferwafa izapanga imikino yo mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka hashakishwa ikipe ebyiri zizazamuka mu cyiciro cya mbere nubwo mbere y’uko Ferwafa
izatangaza ko icyiciro cya kabiri kizakinwa, Abakunzi b’amakipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka bari bagifite icyizere ko bashobora kutazamuka kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus batekerezaga ko zishobora gutuma hadakinwa icyiciro cya kabiri.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger