Amakuru ashushyeImyidagaduro

The Ben yasesekaye i Kigali , avuga ko yishimiye kugaruka ku ivuko(Amafoto)

Umuhanzi w’umunyarwanda The Ben uba muri Amerika yageze i Kigali, aje mu gitaramo cyo kwishimira intsinzi ya Perezida n’icya RDB cyo kwita izina abana b’ingagi.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’iminota 50 nibwo The Ben yasesekaye mu kibuga cy’indege i Kanombe, yakirwa n’umuryango we,  umubare mwinshi w’abakunzi be ndetse  n’itangazamakuru.

Byari ibyishimo kuri uyu muhanzi uje ku ivuko inshuro ebyiri zikurikiranya kuva uyu mwaka watangira, yatangaje ko bimwereka agaciro abanyarwanda baha umuziki.

Ati”Nje mu Rwanda kabiri mu mwaka umwe!!!! ibi biranyereka agaciro abanyarwanda bamaze guha abahanzi babo. U Rwanda ruraryoshye cyane nta wutakwifuza kuhaza.”

 

Uyu muhanzi aje mu gitaramo cyiswe  ‘Gala Night’ cyateguwe na Rwanda Development Board [RDB] , kizaba kijyanye n’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina aba b’ingagi.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center,  kuwa 26 kanama 2017 habura icyumweru kimwe gusa ngo habe igikorwa nyir’izina cyo kwita izina abana b’ingagi .

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe bizaba ari ibihumbi 99.600Rwf , hazaba hari n’itike ya VIP igura ibihumbi 830.000 Rwf y’abantu icumi bari kumwe bahabwe imeza yabo bakurikirane iki gitaramo cy’uyu musore.

The Ben yaherukaga I Kigali tariki ya 24 ukuboza 2016 , icyo gihe aza yari amaze imyaka itandatu adakandagiza ikirenge mu Rwagasabo. Yaririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye kuya 1 mutarama 2017 cyitabiriwe n’bihumbi by’abantu bari banyotewe kubona uyu musore.

Nyuma yaho yakoreye ibindi bitaramo mu Ntara ariko ntiyatinda mu Rwanda aho yahise yerekeza I Kampala , naho yahakoreye igitaramo ahita asubira muri leta zunze ubumwe za Amerika ari naho atuye kuri ubu.

Arereka abafana be benshi baje kumwakira ko abyishimiye

Biteganijwe ko The Ben azaririmba mu gitaramo kizaba nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 18 kanama 2017 kuri stade Amahoro i Remera hasanzwe habera ibikorwa bitandukanye.

Muriki gitaramo azafatanya n’abandi bahanzi b’abanyarwanda bakomeye nka Dream Boys, Christopher, Bruce Melody, Charly & Nina, Urban Boyz, Riderman, Jay Polly, Kitoko Bibarwa, Senderi International Hit na Sgt Robert basanzwe bakorera umuziki mu Rwanda.

Yari akumbuwe na benshi , uyu ni umufana wabonye uburyo akamuramutsa mbere y’abandi
Yasanganiwe n’abanyamakuru

Amafoto: Umuseke

Twitter
WhatsApp
FbMessenger