AmakuruImyidagaduroUmuziki

Bebe Cool yiyemeje gushyira ahagaragara ukuri ku iyicarubozo Bobi Wine avuga ko yakorewe

Amakuru ariho avuga ko umuhanzi Bebe Cool ari gukusanya ibimenyetso byerekeye iyicarubozo mukeba we Bobi Wine avuga ko yakorewe n’inzego z’umutekano muri Uganda, kugira ngo ashyire ahagaragara ibinyoma uyu muhanzi wahindutse umudepite yahimbye.

Ku bwa Bebe Cool, ngo Bobi Wine yahimbye ibimenyetso bigaragaza ko yababajwe kugira ngo asige icyashya abategetsi ba Uganda, ibintu uyu muhanzi yiyemeje gukusanyiriza ibimenyetso ngo agaragarize isi yose ukuri.

Bobi Wine usanzwe ari umuhanzi n’umudepite, yatawe muri yombi muri Kanama 2018 afatiwe muri Arua. Byavuzwe ko yakorewe iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano wa Uganda ashinjwa kugira uruhare mu gutera amabuye imodoka zari ziherekeje Perezida Yoweri Museveni.

Ifatwa rya Bobi Wine ryaje ryiyongera ku rupfu rw’uwari umushoferi we, Yasin Kawuma warasiwe muri ziriya mvururu zo muri Arua.

Nyuma yo kurekurwa, Bobi Wine aherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi yahise yerekeza muri Amerika mu kiswe”Kwivuza ibikomere yatewe n’iyicarubozo”, ibintu Bebe Cool yemeza ko ari ibinyoma bisa.

Aya magambo Bebe Cool amaze igihe avuga yarakaje cyane abafana ba Bobi Wine, binatuma bamutera amacupa ubwo yakoreraga igitaramo ahitwa Lugogo. Ni igitaramo cyari kiswe ‘Swangz All Star’

Bebe Cool yongeye gushimangira umugambi we ubwo yagiranaga ikiganiro n’imwe mu mateleviziyo y’iwabo muri Uganda. Uyu muhanzi udacana uwaka na Bobi Wine yavuze ko ari gukusanya ibimenyetso bizashyikirizwa inteko ishinga amategeko ya Uganda kugira ngo itegeke Bobi kuzana amakuru yose y’ubuvuzi yahawe ubwo yivurizaga mu bitaro bitandukanye.

Bobi Wine na Bebe Cool basanzwe barebana ay’ingwe kubera amakimbirane amaze igihe arangwa hagati yabo.

Mu minsi shize abafana b’aba bombi bari bafite akanyamuneza nyuma yo kubabona bahoberanira mu gitaramo cya Eddy Kenzo bakibwira ko amakimbirane yabo bayashyizeho akadomo, gusa Bebe Cool we yemeza ko amakimbirane ari hagati yabo azarangira ari uko Bobi Wine aciye bugufi akamusaba imbabazi n’umuryango we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger