AmakuruImyidagaduro

Bebe Cool yashimwe mu buryo bukomeye na Perezida Museveni wari witabiriye igitaramo cye . (+ AMAFOTO)

Perezida wa Uganda Yoweri K Museveni mu mpera z’icyumweru dusoje yaratunguranye maze yitabira igitaramo cya Bebe Cool  yise ‘Golden Heart Concert’  dore ko uyu muhanzi asanzwe anafitanye umubano mwiza na Perezida Museveni.

Iki gitaramo cyabereye  ahitwa Kololo Airstrip (Kololo Independence Ground) ahari hateraniye abakunzi b’umuziki bari baje kureba uyu muhanzi  Bebe Cool umaze imyaka irenga makumyabiri mu muziki , Perezida Museveni mu buryo butunguranye yitabiriye iki gitaramo cyagombaga gusozwa saa sita nk’uko amategeko ya Uganda abiteganya gusa iki gitaramo cyarangiye saa munani z’ijoro.

Uyu mukuru w’igihugu wari muri iki gitaramo yavuze ko akunda abahanzi ba Uganda  basigasira umuco wabo babicishje mu ndirimbo zabo.

Yagize ati: “Nkunda abahanzi bo muri Uganda by’umwihariko Bebe Cool kuko basigasira umuco wacu biciye mu ndirimbo zabo gakondo. Muri make mba numva abo mu bindi bihugu bakwiye kwigira kuri izi ndirimbo zacu.”

Gusa Perezida Museveni akigera muri iki gitaramo haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu ubundi ahabwa icyicaro. Uyu mukuru w’igihugu akimara kwicara, umuriro wahise ubura ndetse umara hafi iminota icumi abafana bari mu kizima ku buryo n’Umukuru w’Igihugu yamaze icyo gihe cyose yicaye ahantu hatabona.

Nyuma y’impaka zitandukanye z’icyatumye uyu  muriro ubura bamwe bavugaga ko ari moteri yashizemo amavuta abandi bagashyira mu majwi umuhanzi Bob Wine utavuga rumwe na Bebe Cool ndetse akaba akunze gufungirwa ibitaramo bye bitarangiye, bavuga ko ari we waba ubyihishe inyuma ndetse n’abayobozi bamwe b’umujyi wa Kampala.

Uyu Bobi Wine uri gukekwaho kuba nyirabayazana w’ibura ry’umuriro ni umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko muri Uganda, aherutse no guteza imyigaragambyo ku bijyanye n’imisoro yakwa abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda.

Nyuma umuriro umaze kugaruka Bebe Cool yaririmbye igihe kingana n’iminota 40 , Perezida Museveni  mu byicaro bye wabonaga ko yishimye, yahise asaba uyu muhanzi kuririmba indirimbo “Kabulengane”, imwe mu ndirimbo ze  akunda cyane.

Uyu muhanzi Bebe Cool yashimiye  Perezida Museveni witabiriye igitaramo cye n’uburyo ashyigikira abahanzi ba Uganda mu byiza no mu bibi. Perezida Museveni nawe abicishije kuri Twitter yanditse byinshi ashimira uyu muhanzi ku buryo ahuza umuziki gakondo n’umuziki ugezweho ndetse agira n’inama agira urubyiruko.

Muri iki gitaramo, Bebe Cool nk’abandi bahanzi ba Uganda nabo mu karere k’ Afurika y’Uburasirazuba basigaye babikora mu bitaramo bari gukora cyangwa bitabira muri iyi minsi ,nawe yunamiye Mowzey Radio witabye Imana muri Gashyantare 2018, uyu muhanzi yaririmbye  ‘Zuena’  indirimbo ya  Good Life  yakunzwe cyane mu minsi yashize  ayicuranga mu buryo bwa live.

Bebe Cool ari kurubyiniro, yahamaze iminota 40 aririmba mu buryo bwa Live
Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko

Perezida Museveni ashimira Bebe Cool ku buryo akora umuziki we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger