AmakuruImyidagaduro

Bebe Cool yamaze kugera i Kigali – AMAFOTO

Umuhanzi wo muri Uganda ukunzwe mu karere k’Afurika y’ Uburasirazuba Bebe Cool yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda bazitabira igitaramo cya  Kigali Jazz Junction.

Uyu muhanzi ufite izina riremereye muri muzika ya Uganda ndetse no mu karere  anaheruka gukorana indirimbo na Charly na Nina bise “I do “,muri iki gitaramo  azafatanya umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo Ringo waririmbye indirimbo “Sondela” yakunzwe n’abatari bake.

Iki gitaramo bazaririmbamo gisanzwe kiba buri mpera z’ukwezi kwa Kamena , icy’uku kwezi kizaba ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi. Aba bahanzi batumiwe muri iki gitaramo mu gihe abategura ibi bitaramo bari kwizihizwa imyaka itatu ibi bitaramo bimaze biba ndetse n’abaterankunga bishimira intambwe bamaze kugeraho.Uretse aba hari n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo barimo Mani Martin , Hope Irakoze ,Neptunez Band, n’abandi ..

Biteganyijwe ko munsi agiye kumara i Kigali ari bukorane ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye.

Iki gitaramo kizabera mu mahema ya Camp Kigali ajamze kumenyekana nka Kigali Exhibition Village , kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ari 10,000Frw ahasanzwe, 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro n’i 160,000Frw ku meza y’abantu 8.

Bebe Cool akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe ni uku yakiriwe

Yakirwa na  Dr Kintu

Mbere y’igitaramo hazabaho guhura n’aba bahanzi  Ringo na Bebe Cool muri Riders Lounge mu nzu ya Kigali Heights
Twitter
WhatsApp
FbMessenger