AmakuruUbukungu

Batandatu batawe muri yombi bazira gushimuta inyamaswa muri Pariki y’Akagera

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, abantu batandatu bo mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bazira kwica inyamaswa eshatu zo muri Pariki y’igihugu y’Akagera.

Bakurikiranweho kwica imbogo imwe n’impongo ebyiri.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba CIP Theobard Kanamugire yavuze ko aba bakekwaho kwica inyamaswa bafatiwe mu mukwabo wakorewe mu mudugudu wa Rwaburema, akagari ka Cyarubare ho mu murenge wa Kabare muri Kayonza.

CIP Kanamugire yagize ati“Polisi yakiriye amakuru aturutse mu barinzi ba Pariki ko ku wa 21 Ukwakira, agatsiko k’abahigi binjiye muri pariki gusa ntibabashe kumenya aho baherereye.”

“Mu mukwabu wakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’abarinzi ba Pariki, ku cyumweru cyo ku wa 23 Ukwakira twakiriye amakuru aturutse mu baturage ko abagize ka gatsiko bamaze gusohoka muri pariki bakaba bari mu nzira berekeza iwabo.”

Afande Kanamugire avuga ko bahise bakurikira abo bantu bikarangira bafashe babatu muri bo bari kuri za moto bahetse imifuka y’inyama.

Ntibyaciriye aho ngo kuko banahise bajya mu rugo rw’umwe muri bariya ba rushimusi b’inyamaswa ruherereye mu mudugudu wa Rwabarema, bakahasanga indi mifuka y’inyama ndetse birangira bataye muri yombi abandi batatu bari kumwe na bariya bari bafshwe mbere.

Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba akomeza avuga ko banasubiye muri Pariki aho izi nyamaswa zari zabagiwe, bakahasanga umutwe w’imbogo yari yishwe, intwaro zakoreshejwe bayica ndetse n’inzitiramibu zigera kuri 20 zakoreshejwe batega izi nyamaswa.

Aba bakurikiranweho gushimuta inyamaswa harimo 2 bakomoka mu karere ka Ngoma, mu gihe abandi bane bakomoka i Kayonza.

Amategeko agenga ibidukikije mu Rwanda avuga ko umuntu wese uhiga, akagurisha, agakomeretsa cyangwa akica inyamaswa ziri ahantu harinzwe aba akoze amakosa, bityo ko agomba guhabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu kitanarengeje irindwi, ndetse akanatanga ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger