AmakuruImikino

BasketBall: REG BBC yanyagiye UR-Huye mu irushanwa ry’intwari (Amafoto)

Imikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa ngarukamwaka ry’Intwari yakinwe kuwa gatandatu yasize amakipe y’abagabo REG BBC na Tigers BBC zifatiye andi makipe zirayanyagira.

Uyu munsi kandi wasize amakipe nka The Hoops na RP-IPRC Huye mu bagore nazo zibitseho insinzi.

Iyi mikino yakomeje nyuma y’uko IPRC Kigali BBC yatewe mpaga ku mukino wa mbere nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yahawe na FERWABA igakinisha umukinnyi utarabona ibyangombwa byuzuye.

Bidatandukanye n’andi masrushanwa ari kuba muri iyi minsi, irushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Mu mukino w’intoki wa Basketball, irushanwa rizamara iminsi ryatangiye kuri uyu wa Gatanu. Tigers BBC yanyagiye UR CMHS iyitsinda amanota 103- 63, iyirusha cyane.

Espoir BBC imwe ma kipe amaze igihe kirekire muri Basketball y’u Rwanda ikaba ari n’ikipe ifite abakunzi benshi mu gihugu biyoroheye yatsinze IPRC Musanze amanota 105-83.

Mu bagore hakinwaga umukino w’ishiraniro w’amakipe ahora ahanganye The Hoops RW na APR WBBC, uza kurangira The Hoops RW yitwaye neza itsinda APR WBBC amanota 46-31.

Uko imikino yose yarangiye:

Abagabo:

Tigers BBC 103-63 UR CMHS
RP-IPRC Kigali BBC 75-64 Shoot For Stars
Espoir BBC 105-83 RP-IPRC Musanze
REG BBC 93-33 UR Huye

Abagore:

The Hoops RW WBBC 46-31 APR WBBC
RP-IPRC Huye 70-31 Ubumwe WBBC

Uko imikino y’umunsi wa Gatatu iteye:

Abagabo:

RP-IPRC Huye vs REG BBC saa 10h00 (CSK)
UR CMHS BBC vs APR BBC saa 10h00 (Rafiki)
30 PLUS BBC vs RP-IPRC Musanze saa 10h00 (IPRC Kigali Court)
UR Huye vs UGB BBC saa 12h00 (Rafiki Club)
Patriots BBC vs Shoot For The Stars saa 12h00 (IPRC Kigali Court)

Abagore:

The Hoops RW WBBC vs UR Huye saa 10h00 (Amahoro Outdoor)
RP-IPRC Huye WBBC vs APR WBBC saa 12h00 (Amahoro)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger