Amakuru

Bashugadadi (SugarDaddies) bo kuri murandasi akabo kashobotse

Uko Isi yihuta cyane mu iterambere niko n’ibiyiriho cyangwa biyiberaho nabyo bihinduka no mu mikorere bikimukira mu ikoranabuhanga rya murandasi (internet).

Mu gihe byinshi bisigaye bibera kuri interineti abagabo bishakira abana bato nabo bimukiye muri iki kiragano gishya bashyiraho porogaramu ( App) bahuriraho nabo bana b’abakobwa.

Gusa Kuri ubu isosi yabo yaba igiye kugwamo inshishi dore ko Google Play iri kuvugurura amabwiriza yayo akumira porogaramu abantu bashakishirizaho abakunzi, hagamijwe kuvanamo izorohereza abagabo bakuze gukundana n’abakobwa bakiri bato bagamije kuryamana ngo babahe amafaranga.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Ibi biteganyijwe gutangira ku italiki ya 1 Nzeri 2021 Urubuga rwa Google Play ntizemera porogaramu zemerera abantu bakuze bazwi nka ba ‘Sugar Daddies’ gukundana n’abakobwa bakiri bato hagamijwe kuryamana cyangwa gushimisha imibiri.

Ibi bije bikurikira ibyakozwe mu minsi ishize aho hari abanyamakuru bakoze icukumbura, babona porogaramu nyinshi muri Play Store zorohereza abasaza gukundana n’abakobwa bato bagamije kwishimisha bakaba amafaranga.

Benshi mubanenga izi porogaramu ( dating app) bavuga ko abazikoresha ntaho bitaniye n’uburaya busanzwe nubwo hari igihe bikorwa hatagamijwe kuryamana.

Muri Mata, ubuyozi bwa Google Play bwatangiye gusaba ba nyiri porogaramu izi zizwi nka Dating app gutanga amakuru yihariye y’abazikoresha n’ibyo bazikoresha.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger