Amakuru ashushyeUmuco

Basamiye hejuru itegeko rigena inkwano ntarenga mu gihe umusore yaba yifuje kurushinga

Ashingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yayo ya 53, ashingiye ku itegeko no 42/1988 ryo ku wa 27 ukwakira 1988 rishyiraho interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano cyane cyane mu ngingo yayo y’i 168, ategetse, mu gihugu hose inkwano ni inyana cyangwa amafaranga atarenze ibihumbi cumi na bitanu , ihitamo muri byombi rigaharirwa umuryango w’umukobwa.

Iri ni itegeko ryiriwe rizenguruka ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere, bamwe mu basore bakoresha imbuga nkoranyamabag batebyaga basa nababyinira ku rukoma bavuga ko noneho kera kabaye ibintu byorohejwe dore ko muri iyi minsi kugira ngo uhabwe umugeni bisaba kwitwaza akavagari k’amafanga y’inkwano.

Ku rundi ruhande na bashiki bacu batangaga ibitekerezo bavuga ko noneho bagiye kubona abagabo ariko hari n’abavugaga ko aho kugira ngo bakobwe inyana imwe cyangwa amafaranga atarenze ibihumbi cumi na bitanu byaruta bakagenda nta gukwa kubayeho.

Mu batanze ibitekerezo, harimo na Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye , yagize ati ” Aba batype ra! Murashaka kwihutira gukwa quinze mille (15 000 Frw) (bundle y’ukwezi) cyangwa kunyarukira kwa ba sobukwe kwibutsa “aga solde” batabahaye?”

Iri teka abantu biriwe bahererekanya ryari rihari ariko ryaravuguruwe, iri teka ryari rishingiye ku ngingo ya 168 y’itegeko no. 42/1988 interuro yibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano (Igazeti ya Leta,1989, p.9) kandi ingingo zaryo zavanyweho n’itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango.

Ingingo yaryo y’i 167 ivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira: 1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo; 2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

Iteka abantu bahererekanyaga
Itegeko ryakuyeho iteka twavuze haruguru

Bigenda gute mu muhango wo gusaba no gukwa?

Mu muco wa Kinyarwanda ujya gusaba abanza kurangisha umugeni, yamara kumubona no kumushima imico n’ubwiza, cyangwa amushimiwe n’undi, agashaka umuranga. N’iyo asaba mu baturanyi ashaka umuranga; ni we umuvugira bagiye mu byo gusaba.
Iyo umusore bamurangiye umukobwa atazi, arihorera agashaka undi musore mugenzi we bakiyuhagira bakisiga, bakaboneza bakajya kwa se w’umukobwa ashaka gusaba, bakamushima cyangwa bakamugaya, bagataha.

Umuranga ni we uvuga ijambo, n’iyo se w’umuhungu ari aho, ni umuranga uvuga ijambo ati: ” Nyanaka, yantumye…” Hanyuma akavuga amagambo y’isaba yitwa ” imisango y’abakwe “. Abasabwa umugeni na bo, basubiza umuranga bamubwira bati: ” Genda utubwirire Naka…” bakavuga amagambo yagenewe gusubiza.

Ujya gusaba umugeni ntibamwita umureshya; bamwita umukwe. Uko bavuga usaba si ko bavuga usabirwa. Usaba aba ari n’umuranga; umukobwa iteka bavuga ko asabwa, n’uza kuvuga amagambo asaba, bavuga ko aje gusaba. Kuvuga umureshya, ni ukuvuga uje kureshya umusumbakazi. Ntabwo umusumbakazi bavuga ko asabwa, iteka bavuga ko baje kureshya, ngo batumwe na Naka kumurehereza umugore. Usaba agira ati:”Natumwe na kanaka ngo musabire umukobwa “.

Usaba umukobwa aba ari se w’umwana, cyangwa umuranga cyangwa se wabo w’uwo muhungu, uwo ari we wese, aba ari kumwe n’umuranga. Izina ry’abasaba bose, bitwa abakwe, ari abaje bashoreye, inka, ari n’abaje bikoreye inzoga, ari n’abavuga ijambo ryo gusaba, mbese abantu b’iwabo w’umuhungu, bose bitwa abakwe. Na none umukwe uzarongora ni we uba ari umukwe w’ukuri; ariko iwabo w’umukobwa usabwa, baravuga bati: “Muritondere uwo muntu, mumufate neza, ni umukwe “. Bikaba kwanga kwihesha agaciro gakeya no kugira ngo hatagira ubicira ubukwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger