AmakuruUtuntu Nutundi

Bariye karungu nyuma yo kuvumbura ko Kawunga irimo uburozi

Kenya-Iperereza rya televiziyo NTV yo muri Kenya ryerekanye ko kudakurikirana kw’ababishinzwe byatumye abakora ifu y’ibigori (kawunga) bakora irimo uburozi bwitwa aflatoxin ikajya ku isoko.

NTV yabonye amoko 12 anyuranye ya kawunga igurishwa mu gihugu irimo ubu burozi. Aflatoxin ni uburozi buva mu binyabuzima bito (fungi) biza mu busaze bw’igihingwa, bukaba bushobora gutera indwara ya kanseri. Iyi kawunga rero bari barayikoze mu bigori bishaje kuko byari bimaze igihe mu bubiko.

Mu cyumweru gishize, ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Kenya,  Kenya Bureau of Standards (Kebs) , cyahagaritse ku isoko amoko arindwi y’amafu ya kawunga akekwaho kugira iriya Aflatoxin gusa abayiguze bo bari bamaze kuyirya ubu bakaba bafite ubwoba ko bashobora kurwara kanseri.

Abaganga n’inzobere mu mirire babwiye NTV ko hari abantu bashobora kuba barapfuye bikomotse ku ngaruka ziterwa n’aya mafu. Abaganga bavuga ko ifu irimo Aflatoxin iganisha ku gutera abayirya indwara ya Kanseri y’umwijima cyangwa izindi nyama zo mu nda.

Minisitiri w’ubuhinzi muri Kenya Mwangi Kiunjuri yemeje iby’ubu burozi buvugwa mu ifu y’akawunga. Yavuze ko afite ubwoba ko amatungo yo mu rugo nk’inka zihabwa aya mafu yavanywe ku isoko nazo zishobora kuzanduza abantu mu gihe baba bariye inyama z’aya matungo.

Ubugari bw’ibigori ni ibiryo by’ibanze bya miliyoni nyinshi z’abaturage ba Kenya, ibi bituma hari amafu yabwo atumizwa no hanze kubera isoko rinini.

Mu 2009, umuyobozi wa Kebs Kioko Mangeli yatangaje ko abaturage bagurishwa amafu y’ibigori arimo uburozi kuva mu 2008 kandi bigakorwa guverinoma ibizi neza.

Kuri Twitter bari gukoresha hashtag yiswe #WhiteAlert  cyane cyane muri Kenya aho basaba ko abategetsi bamwe bafungwa kubera kutarengera ubuzima bw’abaturage muri iki kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger