AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Barindwi mu bari bagize komite nyobozi ya FERWACY beguye ku mirimo yabo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Ukuboza 2019,uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana na komite nyobozi yose irimo ba visi perezida 2, umunyamabanga, abajyanama 2 n’umubitsi beguye ku nshingano zabo.

Amakuru y’iyegura ry’iyi komite, yashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo ryemeza ko iyi komite y’abantu 7 beguye ku mirimo bari bashinzwe mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ’FERWACY.

Iri tangazo ryavugaga ko perezida, ba visi perezida 2, umunyamabanga, abajyanama 2 n’umubitsi beguye ku nshingano zabo.

Abeguye barimo perezida Bayingana Aimable, ba visi perezida Karangwa Francois na Munyanyinkindi Benoit, umunyamabanga Nosisi Toussaint, umubitsi Rwabusaza Thierry ndetse n’abajyanama babiri Ntembe Bosco na Mparanyi Faustin.

N’ubwo nta mpamvu yavuzwe yatumye begura, amakuru avuga ko intandaro ari inkuru imaze iminsi isohoka mu kinyamakuru kimwe hano mu Rwanda, ifite ibice birenze kimwe igaragaraza uburyo ibintu bitagenda neza muri FERWACY, uburiganya, ihohoterwa n’ibindi bikorerwa muri iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Bayingana Aimable wari Perezida wa Ferwacy
Twitter
WhatsApp
FbMessenger