Amakuru ashushyePolitiki

Barack Obama yibasiye bikomeye Perezida Donald Trump wamusimbuye

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yanenze bikomeye Perezida Donald Trump wamusimbuye kuri uwo mwanya kubera ibintu avuga ko birimo ubusazi biri kubera mu biro bya perezida w’Amerika ‘White House.’

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nzeli 2018 ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo mu mujyi wa Urbana muri leta ya Illinois, yavuze ko yari amaze igihe ashaka gukurikiza umugenzo w’ababaye perezida w’Amerika wo kutagira ibyo batangaza bijyanye na politiki y’igihugu bamaze kuva ku butegetsi ariko ngo kera kabaye arabivuze.

Barack Obama wabaye umwirabura wa mbere wayoboye leta zunze ubumwe za Amerika ndetse abantu bakaba bavuga ko ari we Perezida wa Amerika wakunzwe n’abanyamerika, yabwiye abanyeshuri bo muri kaminuza ya Illinois yo muri Amerika ko ibiri kubera mu biro by’umukuru w’igihugu ‘White House’ bidasanzwe kandi ko ari bibi cyane ku gihugu nka Amerika.

Yagize ati “Ibi ntibisanzwe, ibi ni ibihe bidasanzwe kandi ni ibihe bibi cyane, hakwiye gusubiraho ukuvugisha ukuri no gushyira mu gaciro no gukurikiza amategeko muri leta yacu.”

Kuva yava ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017, uyu wahoze ari perezida w’Amerika yakomeje kutagira byinshi avuga bijyanye n’ubuzima bw’igihugu ariko kuri iyi nshuro yeruye avuga ko ibyo Perezida Trump ari gukora bidahwitse.

Obama yahisemo kunenga bikomeye ubutegetsi buriho kuri ubu muri Amerika bw’abo mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Mu kumusubiza, Perezida Trump wari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ku wa gatanu i Fargo muri North Dakota, yavuze ko yakurikiye ijambo ry’uwo yasimbuye ariko ngo yahise asinzira ndetse anavuga ko Obama yabivuze mu rwego rwo gushaka kwiyitirira ibintu bitangaje igihugu kiri kugeraho ngo abantu bavuge ko yasize abikoze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger