AmakuruPolitiki

Bamwe mu bakekwaho gufasha ibyihebe byagabye igitero i Nairobi bagejejwe imbere y’urukiko

Abantu batandatu barimo Umunya-Canada bakekwaho gufasha ibyihebe byagabye igitero mu Mujyi wa Nairobi kigahitana abantu 21, bagejejwe imbere y’urukiko.

Bagejejwe imbere y’ukukiko mu gihe umwe mu byihebe witwa Mahir Khalid Riziki yiturikirijeho igisasu n’aho abandi bane bari kumwe nawe bakicwa.

Aba batandatu bitabye urukiko, umucamanza yategetse  ko batanu muri bo bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hakiri gukusanywa ibimenyetso.

Abakekwa bagejejwe imbere y’ubutabera harimo Joel Nganga Wainaina, Oliver Kanyango Muthee, Gladys Kaari Justus, Guleid Abdihakim ufite ubwenegihugu bwa Canada na Osman Ibrahim.

Kenya ivuga ko abantu 21 barimo umupolisi aribo bishwe n’ibyihebe mu gitero cyagabwe ku wa 15 Mutarama 2019, kikigambwa n’umutwe wa Al-Shabaab ubarizwa muri Somalia.

Uyu mutwe wa Al-Shabaab wigambye iki gitero waherukaga kugaba ikindi gikomeye mu 2015 muri Kaminuza ya Garissa cyahitanye abantu 147 biganjemo abanyeshuri, ikindi cyagabwe mu nyubako ya Westgate Mall mu Mujyi wa Nairobi mu 2013.

Noordin Haji ukuriye ibiro by’ubushinjacyaha yavuze ko iperereza risaba igihe gihagije kuko iki ari ikibazo kirimo abantu babarizwa mu bihugu bitandukanye. Kugeza ubu abantu 11 nibo bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger