AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Bamporiki yemereye Isimbi Alliah Cool ko ari idebe rye bitangaza benshi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaye mu mashusho abwira Isimbi Alliance wamamaye muri sinema nka Alliah Cool ko ari idebe rye bitangaza benshi.

Byari nyuma y’uko uriya mukobwa yari amaze kumugabira inka.

Bamporiki mu mashusho yagize ati: “Iyo umugore aguhaye inka, ukayemera, ahandi ari umugabo wayiguhaye witwa umugaragu. Ariko iyo uhawe n’umugore ukayemera, witwa idebe.”

Uyu mutegetsi ahuje ibiganza byombi yanaciye bugufi yabwiye Isimbi ati: “Ndi idebe ryawe.”

Isimbi hamwe n’abandi bari kumwe nyuma yo kumva magambo, bahise baseka, asimbukira mu kirere, arambura amaboko nk’ushayaya, bigaragara ko yishimye.

Aya magambo Bamporiki yayavuze ubwo we, Isimbi n’abandi benshi bahuriraga ku mazi mu birori by’ubusabane, tariki ya 8 Mutarama 2022.

Ni amagambo yatumye Nyakubahwa Bamporiki Edouard ahabwa urw’amenyo n’abatari bake kubera inyito ijambo ‘idebe’ rikunze guhabwa.

Isimbi yari amaze kumugabira inka, amushimira nk’uwagiriwe icyizere akina amakinamico agashyirwa muri iyi nshingano y’ubuyobozi, akaba yarazihawe akiri urubyiruko, kandi akaba yarakomeje kurushyigikira.

Ijambo ‘idebe’ n’ubwo abenshi bakunze kurikoresha bavuga umuntu ufite ubwenge hafi ya ntabwo, rirasanzwe mu Kinyarwanda.

Rivuga uwagabiwe inka n’uw’igitsina gore akayemera, cyangwa se umugaragu w’i Bugabekazi (kwa nyina w’umwami).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger